00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Abantu 32 bashimutiwe ahategerwa gari ya moshi n’abitwaje intwaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Mutarama 2023 saa 08:13
Yasuwe :

Muri Nigeria abagizi ba nabi bitwaje imbunda bashimuse abantu 32 bari ahategerwa gari ya moshi muri Leta ya Edo iherereye mu Majyepfo y’igihugu.

Mu itangazo ubuyobozi bwa Leta ya Edo bwashyize hanze ku Cyumweru tariki 8 Mutarama mu 2023, bwavuze ko aba bantu bari bategereje gari ya moshi iva ahitwa Igueben igana i Warri muri Leta ya Delta.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko aba bantu babanje kurasa mu kirere ubundi bafata aba bantu bugwate babajyana mu mashyamba ari hafi aho.

Bamwe mu babashije gutoroka aba bantu basanganywe ibikomere by’amasasu mu bitugu no mu maguru.

Kugeza ubu aha hantu hategerwa gari ya moshi hafunzwe, ndetse inzego z’umutekano zatangije ibikorwa bigamije kubohoza aba bantu bafashwe bugwate.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .