Ni ibirori byiswe ‘End of the Year Christmas Funfair’ byari biteraniyemo abana barenga 5000 batarengeje imyaka 13, bari mu mikino itandukanye y’abana mu rwego rwo kwitegura Noheli.
Ubwo abateguye ibyo birori bageraga aho abo bana bari bateraniye ari benshi, ni bwo batangiye kubyigana abagera kuri 35 bahasiga ubuzima harimo n’abapfuye bamaze kugezwa mu bitaro mu gihe abandi batandatu bakomeretse bikabije.
Bamwe mu babyeyi b’abo bana bavuze ko bari babaherekeje babageza aho ibyo birori byaberaga mbere y’amasaha atanu, kugira ngo bitangire. Bivugwa ko icyakuruye abantu benshi ari uko abo bantu bari basezeranyije guhabwa amafaranga.
BBC yanditse ko igikorwa cyatumye babyigana kandi bari bahamaze umwanya nta kibazo bafite kitaramenyekana, gusa ko byabaye ubwo abateguye ibyo birori bari bamaze kwinjira.
Polisi yo muri ako gace yatangaje ko yataye muri yombi abantu umunani mu bateguye ibyo birori.
Guverineri wa Leta ya Oyo, Seyi Makinde yihanganishije ababyeyi bari bajyanye abana mu birori ariko bikarangirira mu marira, abizeza ko iperereza rigikomeje ngo ababigizemo uruhare bose babiryozwe.
Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yetegetse ko iperereza rikorwa ndetse ko yifatanyije n’imiryango yabuze ababo.
Nigeria ni kimwe mu bihugu bikunda kumvikanamo imfu nyinshi zitewe n’umubyigano w’abantu aho nko muri Gashyantare uyu mwaka, abantu batemejwe umubare wabo baguye mu Mujyi wa Lagos mu mubyigano watewe n’abaguzi benshi bari baje kugura umuceri ku biciro byagabanyijwe.
Mu 2022 na bwo abarenga 30 biganjemo abana bishwe n’umubyigano ubwo bari mu gikorwa cyo gukusanya imfashanyo mu rusengero ruri mu mu mujyi wa Port Harcourt.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!