Aba basirikare byatahuwe ko banduye iki cyorezo nyuma yo gupimwa kubera inama ikomeye ya gisirikare bari bitabiriye bikaza kugaragara ko Maj Gen John Irefin, umwe mu bari bayirimo yishwe na COVID-19.
Nyuma y’iri nsanganya, imirimo y’inama yari igikomeje yahise isubikwa maze abayitabiriye bose bitegekwa ko bapimwa iki cyorezo.
Kugeza ku Cyumweru hari hamaze gupimwa abasirikare 417 muri bo abasanganywe iki cyorezo ni 26. Abitabiriye iyi nama bose ubu bashyizwe mu kato, abo byemejwe ko banduye batangira kwitabwaho na muganga.
Umubare w’abamaze kwandura COVID-19 muri Nigeria urenga ibihumbi 73, mu gihe abo yahitanye bo barenga 1100.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!