Nigeria: Abagabo bahamijwe gufata abagore ku ngufu bazajya bakebwa udusabo tw’intanga

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Nzeri 2020 saa 02:32
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko yo muri Leta ya Kaduna muri Nigeria, yemeje gukoresha ibyuma byo kwa muganga mu gukeba udusabo tw’intangangabo, nk’igihano ku bahamijwe n’inkiko gufata abagore ku ngufu.

Komiseri ushinzwe abagore n’iterambere ry’umuryango muri Leta ya Kaduna, Hafsat Baba, yavuze ko icyo cyemezo ari inkuru nziza kandi bizaca intege abasambanya abagore ku ngufu.

Biteganyijwe ko Guverineri wa Leta ya Kaduna, Nasir Ahmad el-Rufai, ashyira umukono kuri uwo mushinga w’itegeko kugira ngo uhinduke itegeko muri iyo leta.

Muri Kamena 2020, ba guverineri ba leta zigize Nigeria batangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu kubera gufata abagore ku ngufu n’ibindi bikorwa by’urugomo byibasira abagore n’abana.

Umubare w’imanza z’abakekwaho gufata abagore ku ngufu uracyari ku kigero cyo hasi, ndetse ipfunwe akenshi rituma abagore bafashwe ku ngufu babiceceka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .