Muri iki gihugu amashuri yari ateganyijwe gutangira ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.
Komite y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Uburezi yavuze ko ihangayikishijwe n’uko Guverinoma iri kwihutira gufungura amashuri mu gihe icyorezo gikomeje gukaza ubukana muri icyo gihugu, aho ku munsi handura nibura abantu 1000.
Uhagarariye iyo komite, Julius Ihonvbere, yatanze igitekerezo cy’uko abanyeshuri baguma mu rugo kugeza igihe amashuri azerekana ko ashobora gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ku kigero cya 75%.
Yongeyeho ati “Mu Mujyi wa Lagos no mu zindi leta guverinoma ntabwo ibasha gukaza ingamba zo kurwanya COVID-19. Abantu ntibacyambara udupfukamunwa cyangwa ngo bakoreshe umuti wica udukoko.”
Iyi komite irasaba guverinoma kubanza kwita ku kibazo cyo gukaza ingamba no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ryazo, maze bakabona kwemerera abanyeshuri gusubira ku ishuri.
Kugeza ubu muri iki gihugu hamaze kwandura abasaga ibihumbi 110, muri bo ibihumbi 89 barakize naho abandi 1 435 bitaba Imana bazize COVID-19.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!