Ni umuyoboro wahenze cyane kuko watwaye miliyari 5$, wuzura ku bufatanye bw’ibigo bikora muri uru rwego, birimo n’ibyo mu Bushinwa byagize uruhare mu kuwubaka.
Kugeza ubu Niger ishobora kohereza utugunguru ibihumbi 20 ku munsi, mu gihe uyu muyoboro ufite ubushobozi bwo kwakira utugunguru ibihumbi 90, ariko ubu bushobozi bukazagenda bwongerwa uko iminsi ishira aho bushobora kuzarenga utugunguru ibihumbi 200 ku munsi.
Ni umuyoboro ufite uburebure bwa kilometero 1.950, aho 1.275 ziri muri Niger mu gihe 675 ziri muri Benin.
Byitezwe ko Niger niramuka yongereye utugunguru yohereza mu mahanga, ibi bishobora kuzayifasha mu kubaka ubukungu burambye, cyane cyane nyuma yo gufatirwa ibihano n’ibihugu birimo Amerika n’ibyo mu Burayi, nyuma y’uko igisirikare gikuyeho ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum.
Byitezwe ko ubukungu bw’iki gihugu buziyongera cyane muri uyu mwaka, aho umusaruro mbumbe ushobora kurenga 11%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!