00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niger yashinje u Bufaransa na Ukraine gutera inkunga iterabwoba muri Afurika

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 30 September 2024 saa 07:07
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Niger, M. Bakary Yaou Sangaré, yashinje Leta y’u Bufaransa gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba mu karere ka Sahel, ashinja na Ukraine uruhare mu bitero byagabwe mu gace ka Tinzawaten muri Mali.

Iki kirego kiri mu butumwa yatangiye mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa 30 Nzeri 2024.

Sangaré yagize ati “Niger yamaganye ikomeje ibikorwa by’ubugizi bwa nabi kandi yanze uburyo ubufasha ubwo ari bwo bwose ku iterabwoba, burimo ubwo Ukraine yiyemereye ko yahaye ihuriro ry’abaterabwoba ryagabye igitero cy’ubugwari i Tinzawaten muri Mali.”

Tariki ya 25 Nyakanga 2024 ni bwo ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ryitwa CSP ryateze igico imodoka zari zitwaye ingabo za Mali n’abacancuro b’umutwe wa Wagner, bari bagiye mu gace ka Tinzawaten.

Iri huriro bivugwa ko rifashwa na Ukraine ryatangaje ko ryishe abarwanyi 84 ba Wagner n’abasirikare 48 va Mali. Igisirikare cya Mali na cyo cyatangaje ko cyishe abarwanyi baryo barenga 20.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Burkina Faso, Karamoko Jean Marie Traoré, na we yamaganye imyitwarire idahwitse ya Ukraine ahamya ko yagaragariye muri iki gitero, anagaragaza ko iki gihugu gikomeje gushyigikira “iterabwoba mpuzamahanga” muri Sahel.

Minisitiri Karamoko yagaragaje kandi ko hari ibindi bihugu biri kugambanira akarere ka Sahel, bibinyujije mu “guha amafaranga no guha intwaro abaterabwoba.”

Minisitiri Sangaré wa Niger yatunze urutoki u Bufaransa, asobanura ko buri gukoresha uburyo bushya bw’ubukoloni muri Afurika, binyuze mu gufasha imitwe y’iterabwoba muri Sahel.

Yagize ati “Ni umwanya kandi wo kwamagana ibikorwa bigamije kurwanya inzego n’uburyo bw’ubukoloni bushya by’u Bufaransa, imitwe y’iterabwoba muri Sahel amakuru, imyitozo, amafaranga n’intwaro.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu bwa Mali, Colonel Abdoulaye Maïga, na we tariki ya 28 Nzeri na we yamabaniye imbere y’Inteko Rusange inkunga amahanga akomeje gutera imitwe y’iterabwoba.

Ati “Leta ya Ukraine yarenze byeruye ku masezerano ya Loni, amahame n’imyanzuro irebana no gukumira no kurwanya iterabwoba ubwo abayobozi bayo bemeraga uruhare mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe ku basirikare bari ku burinzi muri Tinzawaten.”

Bitandukanye n’ibyavuzwe n’aba baminisitiri, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, tariki ya 25 Nzeri we yabwiye Inteko Rusange ko igihugu cye cyakoze byinshi ku mugabane wa Afurika mu myaka myinshi ishize, birimo kurwanya iterabwoba.

Yagize ati “U Bufaransa bwakoze byinshi mu myaka myinshi ishize, ariko cyane cyane uri Sahel, aho ingabo zabwo zashoboye kurwanya iterabwoba, bwifatanyije n’abafatanyabikorwa ku rwego rw’akarere na mpuzamahanga.”

Umubano w’u Bufaransa n’ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Mali, Niger na Burkina Faso si mwiza. Byaturutse ku kuba bwaramaganye coup d’états zakorewe muri ibi bihugu, ndetse abasirikare babwo babikoreragamo barirukanywe.

Col Maïga yashinje Ukraine kurenga ku masezerano yo kurwanya iterabwoba
Minisitiri Sangaré yashinje u Bufaransa na Ukraine gushyigikira iterabwoba
Minisitiri Karamoko yashinje ibihugu kugambanira akarere ka Sahel
Perezida Macron ahamya ko ingabo z'u Bufaransa zashoboye kurwanya iterabwoba muri Sahel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .