00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niger yashinje Bénin kuyishimutira abaturage

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 10 June 2024 saa 03:33
Yasuwe :

Leta ya gisirikare iyoboye Niger, yashinje Bénin uruhare mu gushimuta abaturage bayo batanu bari binjiye muri icyo gihugu gukurikirana imirimo yo gupakira ibikomoka kuri peteroli ku cyambu cya Seme-Kpodji.

Kuwa Kane w’icyumweru gishize nibwo ubushinjacyaha bwo muri Bénin bwatangaje ko bwataye muri yombi abaturage ba Niger batanu, bashinjwa kwinjira ku butaka bw’icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Bénin yatangaje ko mu bafashwe harimo abasirikare ba Niger binjiye bakoresheje impapuro mpimbano.

Leta ya Niger yo yahakanye ibyo ishinjwa, ivuga ko abafashwe ari abakozi b’ikigo kigenga gishinzwe ibyo gucukura peteroli, WAPCO-Niger.

Hashize iminsi hari umwuka mubi hagati y’ibyo bihugu byombi, ubwo Bénin yangaga ko ibikomoka kuri peteroli biturutse muri Niger, binyura ku byambu byayo.

Bénin yasabye ko Niger ibanza gufungurira amarembo ibicuruzwa byo muri Bénin, kugira ngo nabo bemere ko ibyabo bica ku byambu bya Bénin.

Ibikomoka kuri peteroli byo muri Niger byifashisha Bénin kugira ngo byoherezwe mu mahanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .