00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niger yahagaritse kohereza ibiribwa mu mahanga

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 19 October 2024 saa 06:07
Yasuwe :

Perezida w’inzibacyuho wa Niger, Gen Abdourahamane Tiani, yafashe icyemezo cyo guhagarika kohereza umuceri, ibinyampeke n’ibindi biribwa mu mahanga, havuyemo Burkina Faso na Mali.

Guverinoma ya Niger yasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurinda isoko ry’imbere mu gihugu, kuko ibi biribwa bikomeje guhenda bitewe n’uko hari byinshi byoherezwaga mu mahanga.

Iyi guverinoma yasobanuye ko impamvu Burkina Faso na Mali byo bizakomeza koherezwamo ibi biribwa ari uko ari ibihugu byi’inshuti, na byo biyoborwa n’abasirikare bahiritse ubutegetsi.

Yagize iti “Iri hagarika ntabwo ribuza kohereza ibicuruzwa muri Mali na Burkina Faso, abaturanyi b’inshuti ba Niger na bo bayobowe n’abasirikare bagiye ku butegetsi, bakuyeho ubwariho.”

Yaburiye abazarenga kuri iki cyemezo, ibamenyesha ko abazajya bafatwa, Leta izajya ifatira ibicuruzwa byabo, kandi ko aho bizaba ngombwa, hari abazajya bahanwa hashingiwe ku mategeko.

Gen Tiani wayoboye umutwe w’ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu yagiye ku butegetsi muri Nyakanga 2024, akuyeho Perezida Mohamed Bazoum wayoboye Niger kuva muri Mata 2021.

Niger yahagaritse iyoherezwa ry'ibiribwa mu mahanga, havuyemo Mali na Burkina Faso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .