Bazoum yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare muri Nyakanga 2023. Nibwo bwa mbere umuryango wa Bazoum ushinje Issoufou kuba mu bamuhiritse ku butegetsi, mu gihe aba bombi bafatwaga nk’inshuti dore ko Issouffou ari we wasigiye ubutegetsi Bazoum mu 2021.
Hinda Bazoum abinyujije mu itangazamakuru ryo muri Niger, yavuze ko nabo batunguwe n kumenya ko Issoufou ari mu bagambaniye se, kubera inyungu ze bwite.
Yatabarije se kandi ugifunzwe n’inzego z’umutekano za Niger, avuga ko nabyo byihishwe inyuma na Issoufou ushaka ko Bazoum yamburwa ubudahangarwa ubundi agakatirwa n’inkiko za gisirikare.
Ntacyo Issoufou yigeze atangaza ku byo ashinjwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!