Umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi Mohamed Bazoum wagize amajwi 39.33% azaba ahanganye na Mahamane Ousmane wigeze kuyobora icyo gihugu wagize amajwi 17 %. Ubusanzwe utorwa aba agomba kugira nibura 50 %.
Komisiyo y’amatora yatangaje ko mu gihe ibyavuye mu cyiciro cya mbere byakwemezwa n’urukiko, amatora yaba tariki 21 Gashyantare 2021.
Perezida icyuye igihe Mahamadou Issoufou ari muri manda ye ya kabiri nkuko biteganywa n’Itegeko Nshinga. Nibwo bwa mbere Niger izaba igize guhererekanya ubutegetsi bikozwe mu mahoro hagati y’abaperezida babiri batowe n’abaturage.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!