Niger: Abasirikare 89 baguye mu gitero bagabweho n’umutwe w’iterabwoba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Mutarama 2020 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Amakuru aturuka mu nzego zishinzwe umutekano muri Niger aremeza ko abasirikare 89 aribo baguye mu gitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare kiri mu mujyi wa Chinagodrar mu Burengerazuba bw’icyo gihugu.

Iki gitero bikekwa ko cyagabwe n’imitwe y’iterabwoba, kibaye icya mbere gihitanye abasirikare benshi nyuma y’ikindi cyagabwe mu kwezi gushize kigahitana abasirikare 71.

Guverinoma yari yatangaje ko icyo gitero cyo kuwa Kane cyahitanye abasirikare 25, ari nako bizeza ko ingabo zasubije inyuma abari baziteye.

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’umutekano muri Niger babwiye Reuters ko hapfuye abasirikare 89 ndetse bashyinguwe mu murwa mukuru Niamey kuri uyu wa Gatandatu.

Hari umwe mu bashinzwe umutekano wavuze ko umubare w’abapfuye ushobora kuba unarenga 89 kuko hari abahise bashyingurwa mu mujyi wa Chinagodrar ubwo igitero cyabaga.

Minisitiri w’Ingabo, Issoufou Katambe yavuze ko umubare nyawo w’abapfuye uraza gutangazwa kuri iki Cyumweru nyuma y’inama idasanzwe y’umutekano iraterana.

Umutekano ukomeje kuba mubi mu gice cya Niger gihana imbibi na Mali ndetse na Burkina Faso.

Ibitero bya hato na hato by’imitwe y’iterabwoba, umwaka ushize byahitanye abaturage ba Niger bagera kuri 400.

Nta mutwe w’iterabwoba n’umwe uratangaza ko ari wo uri inyuma y’ibitero.

Abasirikare basaga 80 ba Niger nibo bivugwa ko baguye mu gitero cy'iterabwoba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .