Reuters yatangaje ko abagera kuri 49 bo mu gace ka Tchombangou bishwe naho 17 bagakomereka mu gihe mu kandi gace ka Zaroumdareye hishwe abagera 30.
Agace ka Sahel Niger ibarizwamo gakunze kwibasirwa cyane n’ibitero by’intagondwa zigendera ku mahame y’idini ya Islam.
Kuri uyu wa Gatandatu muri Mali nabwo hari hagabwe igitero ku ngabo z’u Bufaransa ziri muri iki gihugu kigwamo abasirikare babiri.
Bibaye mu gihe muri Gashyantare uyu mwaka muri Niger hateganyijwe icyiciro cya kabiri cy’amatora ya Perezida nyuma y’uko mu matora aherutse habuze ugira ubwiganze busesuye.
Umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi Mohamed Bazoum wagize amajwi 39.33% azaba ahanganye na Mahamane Ousmane wigeze kuyobora icyo gihugu wagize amajwi 17 %. Ubusanzwe utorwa aba agomba kugira nibura 50 %.
Komisiyo y’amatora yatangaje ko mu gihe ibyavuye mu cyiciro cya mbere byakwemezwa n’urukiko, amatora yaba tariki 21 Gashyantare 2021.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!