Yabitangaje ku Cyumweru, tariki 29 Gicurasi, ubwo yari yasuye abakirisitu bo mu Mujyi wa Kikwit mu Ntara ya Kwilu muri RDC.
Radio Okapi yatangaje ko Cardinal Ambongo yagaragaje ibibazo byugarije igihugu cye, ndetse asanga byose byarazambye.
Ati “Urebye ibiri kuba mu gihugu cyacu, abaturage ba Congo nubwo bafite ubutunzi butagira ingano mu butaka bwabo, amazi, amashyamba, nubwo ibyo byose bihari, abaturage ba Congo uyu munsi bari mu ba bere babayeho nabi ku Isi.”
Cardinal Ambongo yavuze ko abaturage ba RD Congo babeshywa kenshi, babwirwa ko igihugu cyabo ari cyiza cyane ndetse bamwe bakakigereranya na Paradizo.
Yagize ati “Igihugu kimeze nabi, ntibazabeshye. Hari abababwira imbwirwaruhame za buri kanya ngo mwemere ko muri muri paradizo. Niba Congo ndeba uyu munsi ariyo paradizo, ntabwo nkishaka kujya muri paradizo.”
Fridolin Ambongo yahamagariye abaturage gutanga umusanzu wabo kugira ngo ibintu bisubire ku murongo kuko igihugu kiri mu byago bikomeye nibikomeza uko biri.
Ati “Tugomba kugira icyo dukora, tugafata ibintu mu ntoki zacu. Ubusugire bw’igihugu cyacu buri mu byago, nyamara dutakaza umwanya munini twibereye mu biganiro by’amafaranga, duterana amagambo …”
Musenyeri Ambongo avuze ibi mu gihe mu gihugu cye hari imyigaragambyo imaze iminsi n’umwuka mubi hagati ya Congo n’u Rwanda, wazamutse nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zubuye imirwano mu Burasirazuba bw’Igihugu, muri Kivu y’Amajyaruguru.
M23 isaba Congo kubahiriza amasezerano bagiranye mu 2013 yo kubashyira mu nzego z’imiyoborere y’igihugu no mu ngabo, nyamara RD Congo yanze kubikora, ahubwo itangiza ubukangurambaga bwo kwangisha u Rwanda mu baturage, ivuga ko ari rwo rushyigikiye M23.
Ikibazo cya M23 kimaze igihe kandi cyuririra ku baturage bo mu Burasirazuba bavuga Ikinyarwanda, bamaze imyaka myinshi bishishwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, bakimwa ku byiza by’igihugu ndetse rimwe na rimwe bakabwirwa ko atari abenegihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!