00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni nde uzahagarika ubwicanyi buri gukorerwa Abatutsi n’abavuga Ikinyarwanda muri RDC?

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 21 June 2022 saa 03:11
Yasuwe :

Ingingo ikomeje kugarukwaho mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, ni iy’ubwicanyi n’ibikorwa by’urugomo bikomeje gukorerwa Abatutsi n’abavuga Ikinyarwanda mu bice bitandukanye bya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo by’umwihariko abo muri za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo.

Ni ibikorwa by’iyicarubozo, biteye agahinda byakajije umurego ubwo Ingabo z’icyo gihugu, FARDC zifatanyije n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR zashozaga intambara ku mutwe wa M23, umwe mu mitwe ibarizwa mu mashyamba y’iki gihugu.

Kuva iyo ntambara yatangira ndetse M23 igafata ibice bimwe byagenzurwaga n’Ingabo za FARDC, abaturage b’icyo gihugu bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi batangiye guhigwa bukware, bamwe baricwa abandi bavanwa mu byabo byabo birasahurwa.

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara amashusho n’amafoto agaragaza abaturage ba RDC bafite imihoro n’izindi ntwaro gakondo aho barimo guhiga bagenzi babo bavuga Ikinyarwanda, bakabatema, bakabatera amabuye, abagore bakabambura imyenda, bakabakubita mu myanya y’ibanga n’ibindi bikorwa by’iyicarubozo.

Ikibazo gikomeje kwibazwa na bamwe mu bakurikiranira hafi ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bw’iki gihugu , ni uburyo Leta ya Congo irangajwe imbere na Félix Antoine Tshisekedi, ikomeje kurebera ubwicanyi burimo gukorwa n’abaturage kuri bagenzi babo, ibintu bishobora kuvamo Jenoside.

Abavuga ko ubu bwicanyi bushobora kuvamo Jenoside babiterwa no kubona abaturage bahiga bagenzi babo babaziza ko ari abo mu bwoko bw’Abatutsi, bakabahiga bafite intwaro gakondo zirimo imihoro ndetse bamwe bakaba bakomeje kwicwa.

Abanye-Congo bitandukanyije n’ubwicanyi buri gukorwa na bagenzi babo

Umunyamategeko akaba n’umugishwanama muri politiki akaba by’umwihariko yarakurikiranye ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, Gatete Nyiringabo Ruhumuliza agaragaza ko ubuyobozi bukuru bw’igihugu aribwo bufite ubushobozi bwo kubuza abaturage kwica bagenzi babo.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 19 Kamena 2022, Gatete yahurije hamwe mu mpaka Abanyarwanda n’Abanye-Congo binyuze kuri Twitter [Twitter Space], aho abenshi mu bakitabiriye bagaragaje ko ubu bwicanyi buri gukorerwa Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ni ikiganiro cyagarukaga ku cyakorwa kugira ngo ubu bwicanyi burimo gukorerwa Abatutsi n’abavuga Ikinyarwanda muri RDC, buhagarare cyane ko bukomeje gutizwa umurindi n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu n’inzego z’umutekano by’umwihariko.

Kuba abaturage barimo urubyiruko, abatwara za moto, abahinzi n’abandi barimo gufata imihoro bagahiga bagenzi babo babaziza ko bavuga Ikinyarwanda cyangwa ari Abatutsi, ni ibintu bamwe bagaragaje ko ari ibikorwa byo kwamaganwa kandi bigakorwa biturutse ku buyobozi bukuru bw’igihugu.

Uwitwa Simba [izina akoresha kuri Twitter] yagize ati “ Ntabwo twahora mu kuvuga inkomoko ya M23, ahubwo igihe kirageze ko tuvuga ku bwicanyi burimo gukorerwa Abaturage bagenzi bacu. Ni ibintu bigomba guhagarara kuko biteye agahinda kubona umuturage yica mugenzi we.”

Yakomeje agira ati “Kuba ingabo za Leta zishobora kugaba ibitero kuri M23, ni ibintu bisanzwe, kuba abasirikare bashobora kurwana ni ibintu bifite impamvu ariko ibintu ntashobora gushyigikira ni ukuba Umunye-Congo yafata umuhoro akica Umututsi cyangwa undi muntu wese n’ubwo yaba ari Umunyarwanda nk’uko bivugwa. Ntabwo nabishyigikira kandi simpamya ko hari undi muntu ubishyigikiye, biteye agahinda.”

Yavuze ko nawe ari Umunye-Congo kandi adashyigikiye ibikorwa bya M23 ariko ubwicanyi bukomeje gukorerwa abasivile biteye agahinda ndetse bigomba guhagarikwa vuba.

David Umukamate yagize ati “Kuba abaturage bafite imihoro bashobora guhagarika cyangwa gutema bagenzi babo b’abasivile, ntabwo mbishyigikiye na gato, turasaba ko Polisi yata muri yombi.

Yakomeje agira ati “Guverinoma nayo ikwiye kwitonda muri ibi bintu, Umunyarwanda ashobora kuba ari muri Congo ku mpamvu runaka ariko n’umunye-Congo ashobora kuvuga Ikinyarwanda kandi Atari Umunyarwanda.”

Uwitwa JM Mannix yavuze ko Guverinoma ikwiye gushaka umuti w’ibi bibazo mu maguru mashya, abaturage bagahagarika ibikorwa by’urugomo n’urwango kuri bagenzi babo ariko hakanashakwa uburyo iyi ntambara ya M23 na FARDC yarangira.

Imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ni uko ubuyobozi bwa RDC bukwiye gukora ibishoboka byose bugahagarika imvugo zihembera urwango na Jenoside zimaze gufata indi ntera muri icyo gihugu.

Abakurikiranira hafi ibibazo by’umutekano muke muri RDC bagaragaza ko bidakwiye ko abashinzwe umutekano barimo Ingabo na Polisi bari bakwiriye gufatanya n’ubuyobozi bw’igihugu cyabo mu kwamagana ubu bwicanyi bukorerwa abavuga Ikinyarwanda n’Abatutsi muri rusange kuko ntaho bahuriye n’imitwe yitwaje intwaro nka M23 n’indi ibarizwa mu mashyamba y’iki gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .