00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni iki gikurikiraho nyuma y’aho RDC yanze kuganira na M23?

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 September 2024 saa 11:37
Yasuwe :

Umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva wubuye imirwano n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera za 2021, wagaragaje ko wifuza ibiganiro bigamije gukemura ibibazo birimo itotezwa rikorerwa Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Leta ya RDC yari yaremeye kuganira na M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC, hashingiwe ku murongo watanzwe n’abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ubwo bahuriraga i Nairobi muri Kenya mu 2022.

Ku ikubitiro, abahagarariye M23 bitabiriye ibi biganiro ariko ku munsi wabyo wa kabiri birukanywe n’uwari intumwa yihariye ya Perezida Félix Tshisekedi, Serge Tshibangu, abashinja gusubukura imirwano.

Gufata ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, guhagarika imirwano by’akanya gato n’amatangazo yamagana buri ruhande ruri mu ntambara, ni byo byakurikiye kwirukanwa kwa M23 muri ibi biganiro.

Ubwo M23 yari ikomeje guhezwa mu biganiro bya Nairobi, hatangiye ibiganiro bya Luanda muri Angola, byari bigamije gukemura impamvu muzi z’ibibazo biri mu burasirazuba bwa RDC n’akarere muri rusange.

Ibiganiro bya Luanda byitabiriwe n’intumwa za guverinoma ya RDC, iza guverinoma y’u Rwanda n’iza Angola nk’umuhuza. Mu byaganiriweho harimo ikibazo cya M23 y’Abanye-Congo ndetse na FDLR y’Abanyarwanda.

M23 yagaragaje ko idakwiye guhezwa mu biganiro bya Luanda, imenyesha intumwa z’ibi bihugu ziyiganiraho ko imyanzuro zifata itazayireba by’ako kanya. Ubu butumwa yabutanze ubwo yasabwaga guhagarika imirwano guhera tariki ya 4 Kanama 2024.

Umuvugizi w’uyu mutwe ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yagize ati “AFC/M23 ihamya ko itarebwa by’ako kanya n’imyanzuro yafatiwe mu nama ititabiriye. Iributsa ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rimenyereye kwifashisha agahenge n’ihagarikwa ry’imirwano mu kwisuganya, gutsemba ubwoko no kugaba ibitero ku baturage no ku ngabo zacu zibarinda.”

Mbere y’uko intumwa z’ibi bihugu zongera guhurira i Luanda tariki ya 14 Nzeri 2024, Angola yakiriye abahagararariye M23, baganira ku iyubahirizwa ry’umwanzuro wo guhagarika imirwano.

Nk’uko radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yabisobanuye, abahagarariye M23 bari i Luanda kuva tariki ya 31 Kanama kugeza ku ya 3 Nzeri 2024, bagaragarije Angola ko ibi biganiro byaba “bituzuye” mu gihe ikibazo cyabo cyafatwa nk’ikireba RDC gusa.

Abahagarariye M23 bagejeje kuri Angola icyifuzo cyo kuganira na Leta ya RDC mu buryo butaziguye hagamijwe gukemura impamvu muzi z’ikibazo kiri mu burasirazuba.

Amakuru avuga ko tariki ya 14 Nzeri 2024 intumwa za Angola zagejeje kuri RDC icyifuzo cya M23, gusa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner yagiteye utwatsi.

Ni iki gikurikiraho?

Mu gihe impande zishyamiranye muri RDC zasabwaga kubahiriza umwanzuro wo guhagarika imirwano, humvikanye imirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo ishyigikiwe na Leta ya RDC ndetse na M23.

Imirwano yafashe umurego kuva mu ntangiriro z’icyumweru gishize, muri teritwari ya Masisi na Rutshuru. M23 yasobanuye ko iri “huriro rya Leta” ryagabye ibitero mu bice bituwe cyane, na yo ifata umwanzuro wo kurwanirira abasivili.

Ibiro by’igisirikare cya RDC, FARDC, kuri uyu wa 17 Nzeri byatangaje ko kizakomeza kurwana kugeza cyisubije buri santimetero y’ibice byafashwe na M23. Biti “Ntabwo tuzatuza kugeza ubwo tuzaba twabohoye buri santimetero yafashwe n’inyeshyamba, twanagaruye umutekano wose w’abaturage.”

Itangazo rya FARDC ryakurikiye imirwano yabereye mu duce dutandukanye two muri teritwari ya Masisi turimo Lukopfu, Gisuma, Bufaransa na Zunguruka.

Tariki ya 1 Kanama 2024, yamenyesheje Abanye-Congo n’amahanga ko intambara ishobora kwaguka, bitewe n’ubushotoranyi bwisubira bw’ihuriro ry’ingabo za Leta.

Yagize ati “Ibi bikorwa bishobora gutuma haba intambara yagutse nubwo abayobozi b’akarere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bashaka kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC.”

Imirwano yubuye mu gihe ibiganiro bya Luanda byari bikomeje n’amatangazo yasohowe n’impande zishyamiranye bica amarenga ko urugamba rugiye guhindura isura. Ibi byose bizaba umusaruro wo kwanga imishyikirano kwa Leta ya RDC.

Minisitiri Kayikwamba yateye utwatsi ubusabe bwa Angola bwo kuganira na M23
FARDC yateguje urugamba rwo gufata ibice byose M23 igenzura
M23 yateguje ko intambara izaguka mu gihe ibitero by'ihuriro rya Leta ya RDC byakomeza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .