00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nguema aracyafite inyota yo kuyobora Guinée équatoriale nyuma y’imyaka 43

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 18 Ugushyingo 2022 saa 03:53
Yasuwe :

Ku Cyumweru, Abanya-Guinée équatoriale bazitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu ashobora gusiga Teodoro Obiang Nguema agumye ku butegetsi, igihe kirenga imyaka 43 abumazeho.

Iki gihugu cyo muri Afurika y’Uburengerazuba gikungahaye ku mutungo kamere urimo n’ibikomoka kuri peteroli. Gituwe n’abaturage bake kuko babarirwa muri miliyoni 1,5. Kuva cyabona ubwigenge kibukuye kuri Espagne mu 1968 kimaze kuyoborwa n’Abaperezida babiri.

Obiang yagiye ku butegetsi ahiritse Se wabo Francisco Macias Nguema mu 1979.

Obiang w’imyaka 80 amaze igihe kinini atsinda amatora akagira amajwi ari hejuru ya 90%, ubu ari gushaka manda ya Gatandatu. Ahanganye n’abandi bakandida babiri Andres Esono Ondo na Buenaventura Monsuy Asumu. Amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko hamwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze nayo azabera rimwe n’ay’Umukuru w’Igihugu.

Teodoro Obiang Nguema arashaka gukomeza kuyobora igihugu amaze imyaka 43 ari ku butegetsi bwacyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .