Mu kiganiro n’amashyirahamwe y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Ndayishimiye yavuze ko u Burundi bumeze nk’ubutaka bwa Kanani Imana yasezeranyije Abanya-Israel ko bazabubamo kuko ntacyo bubuze.
Yagize ati “Amabuye y’agaciro kirazira ko yaba umuvumo mu gihugu, ni umugisha. Igihe Imana yabwiraga Abanya-Israel igihugu ishaka kubajyanamo, mu gihugu cy’amata n’ubuki, igihugu kirimo amabuye y’ubwoko bwiza cyane...u Burundi nasanze ari igihugu gisa na Kanani. Mbwira impamvu tudakize.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko Israel ikize kandi ko ifite ubuso n’umubare w’abaturage bijya kungana n’iby’u Burundi, agaragaza ko bitumvikana ukuntu Abarundi bakennye.
Ndayishimiye yavuze ko mu Burundi hari urutare rw’agaciro rushashe munsi y’ibice bitandukanye by’igihugu, agaragaza ko Abarundi badashobora kurubyaza umusaruro ngo rushire.
Ati “Ibuye rimwe gusa, rinini kandi riranda rikava mu Rutegama, rigaca i Kiganda, rikagenda i Mwaro hariya mu Kibumbu-Kayokwe, rigakata rigaca i Nyabihanga, rikagaruka mu Giheta, iryo ryonyine mwumva rizarangira ryari?”
Yatangaje ko Abarundi bari barasinziriye, bagira umwiryane ushingiye ku moko bitewe n’ubukene, asobanura ko iyo babona kare uyu mutungo bafite, ubu baba barakize.
Yagize ati “Iyo dukanura kare! Uyu mwiryane muvuga ngo Abahutu n’Abatutsi ntuba ubaho kuko abasangiye ubusa bitana ibisambo.”
Perezida w’u Burundi yavuze ko mu gihe Abarundi baba maso, bashobora kujya binjiza miliyari 2 z’Amadolari ku mwaka, kandi ko bagerageje kurya aya mafaranga, badashobora kuyamara.
Ati “Dutangiye kuba abantu, u Burundi dushobora kugira umutungo natwe tudashoboye. Tuvugishe ukuri, nko ku mwaka u Burundi bwinjije miliyari 2 z’Amadolari ku mwaka twayamara?”
Ndayishimiye aherutse kuvuga ko nta n’igiceri u Burundi bwinjiriza mu mabuye y’agaciro bufite, nyamara bufite amashyirahamwe arenga 200 ayacukura.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!