Namibia yanze impozamarira yahawe n’u Budage ku bwicanyi bwakorewe abaturage bayo

Yanditswe na Tuyishimire Samuel
Kuya 13 Kanama 2020 saa 01:45
Yasuwe :
0 0

Namibia yanze impozamarira ya miliyoni 10 z’amadolari yahawe n’u Budage kubera ubwicanyi Abakoloni babwo bakoreye abaturage bo mu bwoko bw’Aba-Herero n’Aba-Nama hagati ya 1904 na 1908.

Muri iyo myaka ubwo ingabo z’u Budage zageraga muri Namibia, zakozanyijeho n’abaturage baho batashakaga ubukoloni; uko bakaza umurego mu kuzirwanya ni ko Abadage baberekezaga ku bushake mu karere gaherereye ku butayu bwa Karahari mu majyaruguru y’icyo gihugu, aho bageze bagapfa bagashira bazira inyota.

Muri ubu butayu ngo haba haraguye abaturage basaga 20000 ari na ho havuye inyito y’uko Jenoside ya mbere y’ikinyejana cya 20 ari iyakozwe n’Abadage, bayikoreye abanya-Namibia bazwi ku izina rya Herero.

Ubu bwicanyi bwahitanye 75% by’Aba- Herero bose ndetse na kimwe cy’aba Nama.

Mu bihe bitandukanye Namibia yagiye yotsa igitutu u Budage ngo butange impozamarira ku baturage b’aba-Herero n’aba-Nama baguye muri ubwo bwicanyi ariko bugakomeza kwinangira.

Kera kabaye mu 2015, u Budage bwaje kwemera kuganira na Namibia ndetse bwemera no gutanga impozamarira, gusa ku wa 11 Kanama Perezida wa Namibia, Hage Geingob yaje gutangaza ko iki gihugu kidashobora kwemera impozamarira kiri guhabwa n’u Budage.

Mu itangazo Perezida Hage Geingob yashyize hanze yagize ati “Impozamarira yatanzwe na Guverinoma y’u Budage kuri ubu iracyari ikibazo gikomeye kandi ntiyemewe na Guverinoma ya Namibia”

N’ubwo umubare w’amafaranga yatanzwe n’u Budage utazwi neza ikinyamakuru cyo muri iki gihugu ‘The Namibian Reports’ kivuga ko u Budage bwari bwemeye gutanga miliyoni 12$, ari nayo guverinoma ya Namibia yanze.

Namibia yanze impozamarira yahawe n'u Budage ku bwicanyi bwakorewe abaturage bayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .