Nyuma y’aho biketswe ko abatwara ubu bwato bafite gahunda yo kubuhagarika ku cyambu cya Namibia ku nyanja ya Atlantique, Minisitiri w’Ubutabera Yvonne Dausab yasabye urwego rushinzwe ibyambu kutabwemerera.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru New Era, Minisitiri Dausab yagize ati “Nasabye urwego rwa Namibia rushinzwe ibyambu kwemera ubusabe bwo kutemerera ubwato bwa MV Kathrin guhagarara ku byambu byacu.”
Yagize ati “Ubwo nakiraga amakuru y’uko ubu bwato bushobora kuba bwikoreye intwaro zerekeza muri Israel, nandikiye guverinoma, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Minisiteri y’Umurimo na Minisiteri y’Umutekano, mbagira inama kandi mbibutsa inshingano mpuzamahanga dufite, atari iyo kurwanya no gukumira jenoside gusa, ahubwo n’igenga urukiko mpuzamahanga.”
Minisitiri Dausab yasobanuye ko iki cyemezo kiri mu murongo wa Leta ya Namibia wo gushyigikira Palestine, mu gihe intara yayo ya Gaza ikomeje kugabwaho ibitero n’ingabo za Israel.
Yavuze ko nka Minisitiri w’Ubutabera, agomba gukora ibishoboka byose mu nshingano ze kugira ngo Leta ya Namibia yubahirize itegeko mpuzamahanga ndetse n’amahame yashyizeho umukono arimo iryo kurwanya no gukumira jenoside.
Uyu muyobozi yavuze ko icyemezo yafashwe kizatuma ibindi bihugu, cyane cyane ibyo muri Afurika bifata ingamba zishyigikira Palestine muri ibi bihe, ari na wo murongo Namibia irimo.
Minisitiri Nausab yemeje ko inzego zishinzwe umutekano zakoze iperereza, zisanga ubu bwato bwikoreye intwaro. Ikitaramenyekana ni aho bwaturutse.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!