00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Namibia yagaye inkunga yatanzwe n’u Budage ku bwicanyi bwakorewe aba-Herero

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 7 Kamena 2021 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Leta ya Namibia yagaye inkunga u Budage bwatanze igamije gufasha iki gihugu kwiyubaka nyuma y’aho bwemeye uruhare bwagize mu bwicanyi bw’abo mu bwoko bw’aba-Herero n’aba-Nama bufatwa nka Jenoside.

U Budage bwemeye gutanga miliyari 1,1 z’amayero zo gufasha mu mishinga y’iterambere rya Namibia kubera ibyo yangije mu gihe cy’ubukoloni muri iki gihugu.

Mu kwezi gushize Leta y’u Budage yasabye imbabazi ku bwicanyi bwakorewe aba-Herero n’aba-Nama hagati y’umwaka wa 1904 na 1908.

Kuba Leta y’u Budage yaremeye ko yabugizemo uruhare byari bihagije ko ibyo kwishyura ikiguzi cy’ibyangijwe na byo bijya ku mutwe wabwo ariko yemera gusa ko izatanga inkunga yo gufasha igihugu mu mishinga y’iterambere.

Leta ya Namibia yamaze gutera utwatsi iyi nkunga ivuga ko ari intica ntikize mu gihe yari yarasabye indishyi ku batakarije ubuzima mu bwicanyi, ku butaka, amatungo n’ibindi byononekaye mu gihe u Budage bwakolonizaga iki gihugu, ariko u Budage bwemera gutanga ari hasi y’ayasabwe nk’uko Visi Perezida wa Namibia Nangolo Mbumba yabitangarije kuri televiziyo y’iki gihugu.

U Budage bwigaruriye Namibia kuva mu 1884 kugeza 1915, kuva mu 1904 kugeza mu 1908 ni bwo abasirikare babwo bakoze ubwicanyi muri iki gihugu, aho bishe aba Herero 65.000 n’aba-Nama ibihumbi 10.

Aba-Herero bafashwe bugwate baboheshejwe iminyururu mbere yo kwicwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .