Namibia yabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyohereza inyama zitukura muri Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Gashyantare 2020 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Namibia yabaye igihugu cya mbere ku mugabane wa Afurika cyemerewe kohereza inyama z’umutuku muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’imyaka igera kuri 20 kiri mu biganiro.

Inyama za mbere zivuye muri Namibia zageze muri Philadelphia kuri uyu wa Gatatu zingana na toni 25.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Netumbo Nandi Ndaitwah yavuze ko bishimiye ko birangiye igihugu cyabo cyemerewe kohereza inyama ku isoko ryagutse nka Amerika.

BBC yatangaje ko Namibia yitezweho kohereza toni 860 z’inyama muri Ameirka muri uyu mwaka wa 2020.

Ambasaderi wa Amerika muri Namibia, Lisa Johnson yavuze ko Namibia izungukira cyane mu isoko rishya ry’inyama yabonye muri Amerika.

Yagize ati “Namibia izungukira cyane mu buryo bw’ubukungu muri iri soko rinini ririmo abaturage bafite ubushobozi bwa tiliyari 13 z’amadolari. Abaguzi bo muri Amerika nabo bazungukira mu kugura inyama nziza ziturutse muri Namibia.”
Inyama ni kimwe mu biribwa bikundwa cyane hirya no hino ku isi. Mu 2017, ku isi haribwaga inyama zingana na toni miliyoni 330 ku mwaka nkuko Ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa n’ubuhinzi ribigaragaza.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Australia nibyo biza imbere mu kugira abaturage barya inyama nyinshi aho umwe nibura abarirwa kurya ibiro bisaga ijana by’inyama ku mwaka.

Ibihugu nka Nigeria umuturage umwe arya ibiro 9 by’inyama ku mwaka, mu Rwanda arya ibiro 8 ku mwaka naho muri Ethiopia umuturage waho abarirwa ibiro 7 by’inyama ku mwaka.

Inyama zitukura zivuye muri Namibia zigiye kujya zigurishwa muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza