Namibia: Leta yihanangirije abavuzi gakondo babeshya abaturage ko amase y’inzovu avura coronavirus

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 19 Kanama 2020 saa 04:39
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima muri Namibia, Kalumbi Shangula, yihanangirije abavuzi gakondo muri icyo gihugu bagenda babeshya abaturage ko bavura Coronavirus.

Hari bamwe mu bavuzi gakondo bari batangiye kubwira abaturage ko amase y’inzovu bayatwika, bagahumeka umwotsi wayo ubundi bagakira Coronavirus n’ibimenyetso byayo birimo ibicurane n’umutwe.

Minisitiri Kalumbi Shangula yavuze ko ibyo bintu atari byo kuko nta bushakashatsi bwigeze bubyemeza.

Yagize ati “Duhangayikishijwe n’abantu batari inyangamugayo bashaka gutuma abaturage bapfusha ubusa amafaranga yabo ku miti idafite akamaro, bakababeshya ko bazakira.”

Muri Namibia hamaze kwandura abantu 4464 barimo 37 bishwe na Coronavirus.

Muri Namibia hari abaganga gakondo babeshyaga abaturage ko amase y'inzovu avura Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .