Ibigo by’amashuri muri iki gihugu byari byatangiye kwitegura gusubukura amasomo, dore ko byari biteganyijwe ko abarimu baba bageze ku bigo ku wa Gatatu, tariki 6 Mutarama 2021. Impinduka nshya zagennye ko bazahagera ku wa 14 Mutarama 2021.
Minisitiri w’Uburezi muri Namibia, Anna Nghipondoka, yavuze itariki nshya yashyizweho ku bwumvikane bw’Ibiro bya Perezida, ibya Minisitiri w’Intebe, Minisiteri y’Ubuzima, Ihuriro ry’Abarimu muri icyo gihugu, Inama y’Igihugu Ngishwanama mu by’uburezi n’abandi bafatanyabikorwa.
Minisiteri y’Uburezi isobanura ko amatariki yacumwe kugira ngo abarimu bakomeze gutegura uburyo bwo guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus mu gihe abanyeshuri bazaba bagarutse ku mashuri.
Ababyeyi nabo bongeye gushishikarizwa kugurira abanyeshuri udupfukamunwa hakiri kare no kubigisha uko batwambara neza, bakazajya ku ishuri biteguye.
Icyorezo cya COVID-19 cyakwirakwiye mu bice bitandukanye by’ Isi mu mpera za 2019 gihereye i Wuhan mu Bushinwa, cyatumye ibuhugu byinshi bifunga amashuri n’ahandi hahurira abantu benshi, nk’uburyo bwo kwirinda kwanduzanya.
Abarenga 25 000 bamaze kwandura Coronavirus muri Namibia, barimo 208 yahitanye. Ku rwego rw’Isi imibare imaze kugera ku barenga miliyoni 85.7 banduye iki cyorezo mu gihe abagera kuri miliyoni 1.85 bamaze gupfa bazize iki cyorezo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!