Inyama zizava mu nyamaswa zizicwa zizahabwa abaturage badafite ibyo kurya bihagije muri iki gihugu.
Minisiteri y’Ibidukikije, Amashyamba n’Ubukerarugendo muri Namibia yavuze ko inyamaswa zirenga 700 ari zo zashyizwe ku rutonde, zirimo inzovu 83, imvubu 30, imparage 300 n’impongo zigera ku 100.
Izi nyamaswa zizava muri pariki z’igihugu zifite izindi nyinshi ngenzi zazo ku buryo nta mpungenge zo gukendera kwa zimwe muri zo zizabaho.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ibidukikije, Amashyamba n’Ubukerarugendo muri Namibia Romeo Muyunda, yagize ati “Kugabanya inyamaswa zimwe muri za pariki z’igihugu aho ziri ari nyinshi, bizatuma tworohereza izindi zizasigara kubona ibyo kurya n’amazi ahagije, binafashe mu kubona inyama zo guha abantu bakeneye ibyo kurya.”
Namibia izakura izi nyamaswa muri Pariki ya Namib Naukluft, Pariki y’Igihugu ya Mangetti, iya Bwabwata, Pariki y’Igihugu ya Mudumu ndetse na Pariki y’Igihugu ya Nkasa Rupara.
Namibia iri guhura n’ibihe bikomeye by’amapfa, bibangamira ubuhinzi n’ubworozi. Nyuma y’aho hafi abantu miliyoni 1,5 bagize ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa, muri Gicurasi 2024 ubuyobozi bw’iki gihugu bwatangaje ibihe bidasanzwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!