00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Namibia yakuyeho ikibumbano cy’umukoloni cyari gisigaye

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 25 Ugushyingo 2022 saa 10:48
Yasuwe :

Abayobozi b’umurwa mukuru wa Namibia, Windhoek, bamanuye ikibumbano cya Curt von Francois, umwe mu basirikare w’Abadage bagize uruhare mu gutangiza ubukoloni muri icyo gihugu.

Ikibumbano cya Curt von Francois cyahanuwe kuri uyu wa Gatatu nk’uko Africa News yabitangaje.

Ni nyuma y’igitutu cyashyizweho n’abaharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abanyamateka, bavugaga ko kuba icyo kibumbano kigaragara muri uwo mujyi ari igitutsi ku baturage bagizweho ingaruka n’ubukoloni bw’u Budage.

Abashyigikiye ko kigumaho bavugaga ko Curt von Francois ari we washinze umujyi wa Windhoek, nyamara ni ingingo badahurizaho n’abanyamateka.

Ikibumbano cya Curt von Francois cyubatswe rwagati mu murwa mukuru, kimugaragaza yambaye imyenda ya gisirikare, ingofero, ubwanwa burebure n’inkota mu kiganza.

Hildegard Titus umwe mu bayoboye inkundura yo kuvanaho icyo kibumbano, yavuze ko ari umunsi mwiza ku gihugu cye kuko cyisubije agaciro.

Icyo kibumbano cyajyanywe mu nzu ndangamateka izwi nka Windhoek City Museum. Ubuyobozi bwatangaje ko kizajya gisobanurirwa abayisuye mu kugaragaza amateka y’ubukoloni muri icyo gihugu.

U Budage bwakolonije Namibia guhera mu 1884 kugeza mu 1915. Ni imyaka Abadage bakozemo Jenoside ku baturage gakondo ba Namibia bazwi nk’aba-Herero n’aba-Nama.

Umwaka ushize nibwo u Budage bwemeye ko ubwicanyi bwakorewe abo baturage ari Jenoside. Icyo gihugu cyemeye gutanga miliyari isaga y’amadolari mu gufasha imiryango y’abagizweho uruhare n’iyo Jenoside.

Iki kibumbano cyo muri Namibia kivanyweho nyuma y’imyaka ibiri muri Kaminuza ya Cape Town muri Afurika y’Epfo ikindi kibumbano cy’umukoloni w’Umwongereza, Cecil Rhodes giciwe umutwe n’abigaragambya.

Ikibumbano cya Curt von Francois cyamanuwe kuri uyu wa Gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .