Mu itangazo Minisiteri y’Ibidukikije, amashyamba n’ubukerarugendo yashyize hanze, yatangaje ko muri Mutarama abantu batangira gutanga ibiciro byabo ariko bakanagaragaza ko mu gihe bazaba baguze izi nzovu bafite ubushobozi bwo kuzijyana mu bihugu zikenewemo.
Iyi Minisiteri kandi yavuze ko yafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo kugabanya ibibazo izi nyamaswa zitezanya hagati yazo n’abantu.
Ati “Kubera izuba ryinshi n’ubwiyongere bw’umubare w’inzovu, amakimbirane ya hato na hato hagati yazo n’abantu, byagaragaye ko bikenewe ko umubare w’izi nyamaswa ugabanywa.”
Si ubwa mbere Namibia ikora ibintu nk’ibi kuko n’umwaka ushize yashyize ku isoko inyamaswa 1000 zari ziri mu kaga ko kwicwa n’inzara n’inyota. Inyamaswa zagurishijwe harimo inzovu, imbogo, giraffe n’impara, izi zose zinjije agera kuri miliyoni 1,1$.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!