Namibia: Abaturage ntibumva kimwe uburyo Guverinoma yanze indishyi z’u Budage ku makosa yakozwe mu bukoloni

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 Kanama 2020 saa 06:13
Yasuwe :
0 0

Abaturage ba Namibia ntibumva kimwe uburyo Guverinoma yabo yanze indishyi iherutse guhabwa n’u Budage ku makosa icyo gihugu cyakoreye abaturage ba Namibia mu gihe cy’ubukoloni.

Benshi mu baturage ba Namibia bo mu bwoko bw’aba-Herero n’aba Nama bishwe n’abakoloni b’abadage mu myaka ya 1904, bazira kwinubira ubukoloni.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru, Perezida wa Namibia, Hage Geingob yavuze ko igihugu cye cyanze indishyi ya miliyoni icumi z’amayero zatanzwe n’u Budage.

Perezida Hage Geingob yavuze ko indishyi u Budage bwatanze zikwiriye kuganirwaho zikongerwa.

Ni imvugo itari kuvugwaho rumwe muri Namibia nkuko Televiziyo Africa News yabitangaje.

Hari abavuze ko kwakira ayo mafaranga ari ugutesha agaciro ubuzima bw’abaturage bapfuye bishwe, bikaba byagaragara nko kugura ubuzima bwabo. Ku bandi bo, ngo Guverinoma ya Namibia ntikwiriye kubyivangamo ahubwo hakabaye ubwumvikane bw’imiryango y’abahemukiwe n’u Budage.

Bivugwa ko abadage bishe ibihumbi byinshi by’abaturage ba Namibia bo mu bwoko bw’aba Herero na Nama hagati ya 1904 na 1908. Ubwicanyi aba baturae bakorewe abanyamateka babufata nka Jenoside.

Guverinoma y’u Budage yanze gusabira imbabaza ubwo bwicanyi.

Abaturage ba Namibia bishwe irw'agashinyaguro n'abakoloni b'abadage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .