Na Yezu yavuye mu buhunzi asubira mu gihugu cye – Magufuli abwira impunzi z’Abarundi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Ukwakira 2019 saa 11:23
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yasabye impunzi z’Abarundi ziri mu gihugu cye gutaha, nyuma y’icyumweru hatangiye ibikorwa byo kuzikangurira gusubira ku ivuko nubwo abenshi bakeka ko nibagerayo bazakurikiranwa n’inkiko.

Abayobozi ba Tanzania bavuze ko impunzi zose z’Abarundi zizasubizwa mu gihugu cyazo ku bushake, gusa Magufuli mu ijambo rye ryo ku wa Gatanu, yavuze ko badashobora kuguma muri Tanzania iteka ndetse ko batazahabwa ubwenegihugu.

Ati “Musubire iwanyu…ntimuhatirize gushaka kuguma muri Tanzania nk’impunzi cyangwa ngo mutekereze ko muzahabwa ubwenegihugu mu gihe u Burundi butekanye ubu.”

Magufuli yabivuze ubwo yari yasuye agace ka Katavi kari hafi y’inkambi y’Abarundi iri mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Tanzania.

Yakomeje agira ati “Na Yezu yirukankiye mu Misiri nk’impunzi…nyuma asubira mu gihugu cye kwigisha. Kuki mushaka kuguma hano iteka nta gutaha mu gihugu cyanyu?"

Mu mpera za 2018, Tanzania yabaruraga ko icumbikiye impunzi z’Abarundi zigera ku 280000.

Perezida Magufuli yabwiye impunzi z'Abarundi ko zitazigera zihabwa ubwenegihugu bwa Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza