Mushikiwabo yakiriwe na Perezida Tshisekedi i Kinshasa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Werurwe 2019 saa 01:33
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, kuri uyu wa Kane yakiriwe i Kinshasa na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, mu ruzinduko yagiriye muri icyo gihugu.

Ibinyamakuru byo muri RDC byatangaje ko Mushikiwabo na Tshisekedi bagiranye ibiganiro byamaze isaha, bikaba ibya mbere bibahuje kuva batorerwa inshingano barimo.

Mu butumwa OIF yanyujije kuri Twitter, yatangaje ko "Mu rwego rwo kwizihiza icyumweru cya Francophonie, @LMushikiwabo yageze i Kinshasa ku munsi w’ejo, mu gihugu kinini ku Isi mu bikoresha Igifaransa, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yakiriwe neza cyane na Perezida Félix Tshisekedi."

Umunsi mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa wizihizwa buri mwaka ku wa 20 Werurwe.

Mushikiwabo yanagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe, Bruno Tshibala. Kuri uyu wa Gatanu kandi yahuye n’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’Abaprotestanti ya Congo, APC, aho agomba guhura n’abacuruzi b’abagore bashamikiye ku rugaga rw’abikorera, Fédération des Entreprises du Congo (Fec).

Biteganyijwe ko Mushikiwabo azasoza uruzinduko rwe i Kinshasa kuri uyu wa Gatandatu.

Perezida Tshisekedi aramutsa Mushikiwabo wagiriye uruzinduko muri RDC
Ibi ni byo biganiro bya mbere aba bayobozi bagiranye kuva batorerwa inshingano zabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza