Museveni yumvikanye yishimira uburyo Bobi Wine yakubiswe n’abashinzwe umutekano

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 Kanama 2020 saa 01:54
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yashimiye ingabo zo mu mu mutwe udasanzwe ushinzwe kumurinda, Special Forces Command (SFC), uburyo zitwaye ubwo zakubitaga umudepite akaba n’umunyapolitiki utavugwa rumwe n’ubutegetsi, Bobi Wine.

Bobi Wine yakubiswe n’abashinzwe umutekano muri Kanama 2018 ubwo yari mu gace ka Arua, icyo gihe bimuviramo kujya mu bitaro. Yakubiswe ari kumwe n’abandi bantu 33. Nyuma baje gutabwa muri yombi bashinjwa gutera amabuye imodoka ya Perezida.

Ubwo batabwaga muri yombi, byaje kugaragara ko inzego z’umutekano zakoresheje imbaraga z’umurengera zirimo kubakubita bikabije. Ni ibintu byamaganywe n’imiryango itandukanye irengera uburenganzira bwa muntu.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo yitabiraga umuhango wo gusoza amasomo ku bapolisi bashya, Perezida Museveni yishimiye uburyo abasirikare be bitwaye ubwo bakubitaga Bobi Wine.

Yagize ati “Hari igihe hari habaye ibibazo muri Nil y’Iburengerazuba aho inshuti yacu nto Bobi Wine yageragezaga kurwanya abashinzwe umutekano. Ndakeka baramukubiseho gake, hanyuma baza kumbwira ko umudepite yakubiswe, nadababwira nti ndaza kubisuzuma.”

Museveni yakomeje agira ati “Maze kubisuzuma, nasanze uriya mugabo yarakubiswe mu buryo bwa nyabwo. Ni ukubera ko ubwo bamukubitaga, babikoze neza cyane, naratunguwe.”

Yavuze ko bitwaye neza ukurikije uburyo Bobi Wine yabarwanyije ubwo bari baje kumufata.

Ati “Uyu mudepite yarabakubise, nabo baramukubita kugeza ubwo bamunesheje. Nyuma ntibongeye kumukubita. Naratangaye uburyo babashije kubyitwaramo neza atari akazi kabo gasanzwe, babikoze birwanaho.”

Bobi Wine we yagiye atangaza ko abasirikare baje kumufata bari barakaye, baza bakubita uwo babonye wese. Yavuze ko baje barasa ku buryo umushoferi we Yasin Kawuma yahasize ubuzima.

Abasirikare badasanzwe ni umutwe ushinzwe kurinda Perezida wa Uganda n’ahandi hantu hihariye mu gihugu. Ni umwe mu mitwe yagiye inengwa kenshi kwivanga mu mirimo idashinzwe irimo kubahiriza amategeko ubundi byakabaye bikorwa na Polisi.

Bobi Wine yakubiswe n'abashinzwe umutekano kugeza ubwo ajyanywe mu bitaro hanze y'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .