Ibi yabisabwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kabale, Nelson Nshangabashaija mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuwa Kabiri.
Nshangabashaija yasabye Museveni ko mu gihe azaba atoranya Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda, azibuke Kigezi ko ifite abandi bantu bashobora izi nshingano hashize umwaka ntawe uzirimo.
Mu bo yagarutseho harimo Prof. Augustus Nuwagaba, umwarimu muri Kaminuza wigisha Ubukungu na Prof Ezra Suruma, uyobora Kaminuza ya Makelele.
Ati “Ubwo azaba akora amahitamo ye, turasaba Perezida Museveni kuzibuka Kigezi kuko n’uheruka kuri uyu mwanya Mutebile yapfuye manda ye itarangiye”.
Prof Emmanuel Tumusiime Mutebile, yitabye Imana ku myaka 72. Yaguye mu bitaro mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, aho yari yagiye kwivuriza kuwa 23 Mutarama 2022.
Prof Mutebile yashyizwe mu bitaro ku wa 31 Ukuboza 2021, ubwo yagiraga ikibazo cy’ubuzima gishingiye ku burwayi bwa diyabete (diabète) yari amaranye igihe.
Yari umuyobozi wa Banki Nkuru ya Uganda guhera mu 2001, ndetse yaherukaga kongererwa manda mu 2021.
Mbere yaho yabaye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imari ya Leta, kuva mu 1992 kugeza mu 2001 ubwo yagirwaga Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda.
Afatwa nk’umwe mu banogeje ndetse bagashyira mu bikorwa ivugurura mu bukungu bwa Uganda, ryafashije igihugu kurenga ibibazo byo mu myaka ya 1970 na 1980.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!