00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Museveni yeruye ko Uganda idashobora kwitandukanya n’u Burusiya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 July 2022 saa 10:14
Yasuwe :

Perezida Yoweri Museveni yavuze ko Uganda idashobora gutera umugongo u Burusiya, bitandukanye n’uburengerazuba bw’isi bwakomeje gusaba ibihugu guha akato iki gihugu kubera intambara cyatangije kuri Ukraine.

Ni ijambo Museveni yavuze kuri uyu wa Kabiri ubwo yakiraga Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, wari mu ruzinduko mu bihugu bitandukanye birimo Misiri, Congo, Uganda na Ethiopia.

Museveni yanditse kuri Twitter ati "Ni gute twahita twitandukanya n’abantu twabanye mu myaka 100 ishize? Twababariye abakoze ibibi ubu turimo gukorana nabo, none ni gute twatera umugongo abatarigeze batugirira nabi?"

Mu butumwa yasakaje, Museveni agaragara mu mashusho yakira Lavrov, anamuhereza ikiganza, ibintu adapfa gukora kuva COVID-19 yaduka.

Anagaragara atambaye agapfukamunwa, mu gihe abandi bayobozi benshi begerana aba akambaye.

Yumvikana abwira Lavrov ati "Uganda, abaturage ba Uganda nanjye ubwanjye, tuguhaye ikaze hano, uri umuyobozi wa mbere wo ku rwego rwo hejuru muri Guverinoma y’u Burusiya, usuye Uganda."

Ni urugendo rurimo kuba mu gihe u Burusiya bukomeza gushaka amaboko, mu gihe u Burayi na Leta zune ubumwe za Amerika byakomeje kubwibasira binyuze mu bihano by’ubukungu.

Bisa n’aho ariko ibihugu byo muri Afurika, Amerika y’Epfo na Aziya bitigeze biha agaciro ubushake bw’uburengerazuba mu kwitandukanya n’u Burusiya.

Ibyo bigaragarira mu myanzuro myinshi byagiye byifataho, igamije gupyinagaza u Burusiya cyane cyane binyuze mu Umuryango w’Abibumbye.

Muri uru ruzinduko rwa Lavrov muri Afurika kandi, hanaganirwaho ku ibura ry’ibinyampeke ndetse n’ifumbire mvaruganda byaturukaga mu Burusiya na Ukraine, ubu bitaboneka ku isoko mpuzamahanga kubera intambara.

Mu bundi butumwa, Museveni yavuze ko Uganda ikeneye gukorana ubucuruzi n’u Burusiya, aho kubwipakurura kubera u Burayi na Amerika bibishaka.

Yakomeje ati "Dushaka gucuruzanya n’ibihugu byose byo ku isi. Ntabwo tugendera mu kwanga umwanzi w’undi muntu, oya! Dukeneye kureba ku banzi bacu, aho kujya kurwanya abanzi b’abandi."

U Bufaransa bwashinje uburyarya abayobozi ba Afurika

Mu gihe Museveni yakiraga Lavrov, ku rundi ruhande, Perezida w’u Bufaransa we ari mu ruzinduko mu bihugu bya Afurika, bya Cameroon, Bénin, na Guinée-Bissau.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022 ubwo yari i Yaoundé, yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Biya. Yanenze icyo yise uburyarya bw’uyu mugabane mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine.

Yakomeje ati "Mbona uburyarya inshuro nyinshi by’umwihariko ku mugabane wa Afurika [...] bwo kutemeza ko ari intambara kubera ko hari igitutu cya dipolomasi.”

Macron yavuze ko iyo myitwarire itandukanye n’iy’u Burayi, butivanze mu ntambara by’ako kanya ariko bukemera kuyita uko iri.

Mu ijambo rya kandi, Perezida Macron yavuze ko u Burusiya muri Afurika bukoresha ibinyoma byinshi, avuga ko ibikorwa byabwo kuri uyu mugabane "biteye inkeke."

Yakomeje ati "Ibi ntabwo ari ubutwererane busanzwe, kuhaba mu mpu zombi byorohereza u Burusiya gufasha ubutegetsi bufite intege nke, nabwo bukabibonamo inyungu z’imitwe yitwaje intwaro itemewe." Yashakaga kwitsa ku mutwe wa Wagner ukorera mu bihugu byinshi.

Perezida Macron yabajijwe impamvu u Bufaransa bwihutiye guha Ukraine inkunga y’intwaro, ibintu butigeze bukora bweruye ku gihugu cya Afurika.

Yavuze ko ubusugire bwa Ukraine bwavogerewe, kandi icyo bashaka atari ukujya mu ntambara ya Ukraine, ahubwo ari ugufasha Ukraine kurwana intambara yayo.

Aho niho yavugiye ko ibihugu bya Afurika birimo kugaragaza uburyarya mu "kutita itambara izina ryayo", "ahubwo ikitari intambara kikaba aricyo gihabwa iryo zina."

Nyamara muri Afurika, ngo ntabwo u Bufaransa bwohereje intwaro gusa, ahubwo bwanohereje abasirikare. Yatanze urugero nko muri Mali mu 2013, ubwo ibyihebe byari byafashe imihanda igana mu murwa mukuru Bamako.

Perezida Museveni yakiriye Minisitiri Lavrov kuri uyu wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .