Museveni ugiye kuyobora Uganda muri manda ya Gatandatu izarangira amaze imyaka 40 ku butegetsi, yatowe n’abantu 5.851.037.
Bobi Wine wari uhanzwe amaso n’abatari bake ndetse wari ushyigikiwe na benshi mu batavuga rumwe na guverinoma y’icyo gihugu, we yatowe n’abagera ku 3.475.298.
Ku rundi ruhande, Bobi Wine we yatangaje ko atemera ibyavuye mu matora kuko yaranzwe n’uburiganya bikagera n’aho Museveni ahisha isi ibyabaye byose ategeka ko internet ifungwa mu gihugu ku munsi w’amatora n’uwakurikiyeho.
Yavuze ko amatora yabayemo uburiganya bukabije aho ibikoresho byagiye bigezwa kuri site bikerewe bamwe bakabura uko batora, udusanduku tw’itora tumwe tukabura, ndetse abantu be bamwe bangirwa gutora abandi basaga igihumbi barafungwa.
Uretse guhohotera abamushyigikiye, Bobi Wine yanavuze ko telefoni ye bari bayifunze ku buryo atabashaga guhamagara cyangwa ngo ahamagarwe.
Hari amakuru kandi avuga ko ku munsi w’ejo abasirikare binjiye mu rugo rwa Bobi Wine, bakahamufungirana ngo atahava, ndetse iwe hagashyirwa bariyeri ngo hatagira abaza kuhamureba.
Kugeza ubu biragoranye kumenya uko Abanya-Uganda bakiriye ibyavuye mu matora, kuko imbuga nkoranyambaga na internet bifunze, bivuze ko uburyo bwo gutambutsa ibitekerezo byabo busa n’ubugoye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!