00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Museveni yateye utwatsi umwanzuro w’Inteko ya EU ku mushinga wo gucukura peteroli

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 September 2022 saa 10:38
Yasuwe :

Perezida wa Uganda,Yoweri Kaguta Museveni, yateye utwatsi icyemezo cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi gikoma mu nkokora umushinga wo gucukura no kohereza ku isoko peteroli, avuga ko nta kizawubuza gukomeza.

Sosiyete y’Abafaransa, TotalEnergies n’iy’Abashinwa, China National Offshore Oil Corporation (CNOOC) mu ntangiriro z’uyu mwaka zasinyanye amasezerano ya miliyari 10 z’amadolari yo gucukura peteroli muri Uganda no kuyohereza ku cyambu cya Tanga giherereye ku nyanja y’Abahinde inyuze mu muyoboro wa kilometero 1445 uhuza Uganda na Tanzania.

Uyu mushinga benshi barawurwanyije uhereye ku mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu n’imiryango irengera ibidukikije bavuga ko uzabangamira imibereho y’abaturage babarirwa mu bihumbi ukaba n’ikibazo ku bidukikije mu karere.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi yatoye umwanzuro ku wa Kane uvuga ko Uganda na Tanzania bihungabanya uburenganzira bwa muntu biturutse ku ishoramari mu mushinga wa peteroli nk’uko inkuru ya daily Monitor ibivuga.

Ibikorwa byatunzwe agatoki birimo gufunga binyuranyije n’amategeko impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, guhagarika imiryango itari iya leta mu buryo bw’amaherere, gufunga no gukatira abaturage kimwe no kubimura mu masambu yabo badahawe ingurane ikwiye.

Iyo nteko yavuze ko abaturage basaga ibihumbi 100 bafite ibyago byo kwimurwa n’ibikorwa by’umushinga wa peteroli (East Africa Crude Oil Pipeline (EACOP) igasaba ko bahabwa ingurane y’imitungo yabo ikwiye.

Yasabye kandi TotalEnergies ko itatangiza ibikorwa by’inyigo y’ahazanyuzwa umuyoboro mbere y’umwaka mu rwego rwo kurengera amashyamba n’amazi muri Uganda na Tanzania.

Tugomba kugira peteroli yacu

Perezida Museveni kuri uyu wa Gatanu yavuze ko uwo mushinga ugomba gukomeza nk’uko biteganyijwe mu masezerano Uganda yasinyanye na TotalEnergies na CNOOC.

Yagize ati “Nabonye inyandiko y’umwanzuro w’Inteko y’u Burayi yasabye Total kudakomezanya na East African Crude Oil Pipeline. Ndabasabye ntihagire utakaza umwanya we atekereza kuri ibyo. Amasezerano yacu na Total yanditse neza. Icyiciro cya mbere cya peteroli kizaboneka mu 2025. Umushinga uzakomeza kandi nta muntu n’umwe ushobora kuwuhagarika.”

Nyuma yo guhura n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Museveni yanditse kuri Twitter ati “TotalEnergies twaganiriye ku gitekerezo cy’uyu mushinga, nibahitamo kumvira Inteko y’u Burayi tuzashaka undi dukorana na we, tugomba kuba dufite amavuta yacu mu 2025 nk’uko byateguwe. Ntihagire Umunya-Uganda ugira impungenge.”

Muri uyu mushinga biteganyijwe ko hazacukurwa peteroli ‘idatunganyije’ mu kiyaga cya Albert ku mupaka wa Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no kuyohereza ku isoko binyuze mu muyoboro uzaba umwe mu miremire ku isi.

Bibarwa ko Ikiyaga cya Albert gishobora kuvamo utungunguru twa peteroli idatunganyije tugera kuri miliyari 6,5 nubwo bitoroshye ko yacukurwa yose.

Perezida Museveni yavuze ko uwo mushinga ugomba gukomeza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .