00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Museveni yateye utwatsi gushyiraho Guma mu rugo kubera Ebola

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nzeri 2022 saa 10:41
Yasuwe :

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yateye utwatsi igitekerezo cyo gushyiraho ingamba zikarishye nka Guma mu rugo mu duce twugarijwe n’icyorezo cya Ebola, yemeza ko Uganda ifite ubushobozi bwo guhangana nacyo.

Mu cyumweru gishize nibwo byemejwe ko mu karere ka Mubende hagaragaye umuntu umwe wishwe na Ebola. Kugeze ubu inzego z’ubuzima zemeje ko 24 bamaze kwandura naho batanu bishwe na Ebola. Ni mu gihe hari abandi 19 bapfuye ariko bagashyingurwa badapimwe.

Museveni kuri uyu wa Gatatu yavugiye kuri televiziyo ko uduce twibasiwe na Ebola tutazafatirwa ingamba zikarishye zirimo na guma mu rugo kuko igihugu gifite ibikoresho bihagije kandi cyiteguye guhangana na yo.

Ati "Twafashe icyemezo cy’uko tutazashyiraho guma mu rugo. Ntabwo ari ngombwa. Guverinoma ifite ubushobozi bwo kugenzura no guhangana n’icyorezo nk’uko twabikoze mbere. Kuri ubu nta mpamvu yo kugira impungenge, nta guhagarika ingendo, gufunga amashuri, insengero cyangwa amasoko”.

Ebola yandurira mu matembabuzi ava mu mubiri, ku buryo ishobora gukwirakwira mu gihe umuntu akoze ku wanduye cyangwa mu guhererekanya ibintu byagiyeho ubwandu.

Urwaye Ebola agira umuriro, ababara umutwe, aribwa mu ngingo, mu muhogo, agacika intege, agahitwa, akaruka cyane kandi kenshi. Mu bindi bimenyetso agaragaza harimo kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.

Museveni yavuze ko nta mpamvu yo gushyiraho Guma mu rugo mu duce twagaragayemo Ebola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .