Museveni yasubije umuhungu we ku buyobozi bw’umutwe ushinzwe kumurinda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 Ukuboza 2020 saa 02:37
Yasuwe :
0 0

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni ari we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yasubijwe ku buyobozi bw’umutwe ushinzwe kurinda se, uzwi nka Special Force Command.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu mu mavugurura Museveni yakoze mu buyobozi bw’inzego z’umutekano.

Mu zindi mpinduka zakozwe, Maj Gen Paul Lokech yagizwe umuyobozi wungirije wa Polisi asimbuye Maj Gen Sabiiti Muzeyi.

Umuhungu wa Museveni, Lt Gen Muhoozi agarutse kuyobora umutwe amenyereye kuko yawuyoboye guhera mu 2008 kugeza mu 2017 ubwo yagirwaga umujyanama wihariye wa Perezida Museveni mu by’umutekano.

Ntabwo icyateye Museveni gukora impinduka cyane cyane ku buyobozi bw’umutwe umurinda kiramenyekana gusa hashize iminsi hari imvururu zishingiye ku matora ateganyijwe umwaka utaha, aho abatavuga rumwe na Leta bagiye bibasirwa cyane ndetse mu kwezi gushize hapfuye abasaga 50.

Mu bihe bitandukanye hagiye hagaragara abantu bitwaje intwaro batambaye imyenda ya gisirikare, ku buryo bitazwi niba ari abo Museveni yagiye yohereza ngo bahangane n’abatavuga rumwe na we.

Muhoozi yasimbuye Maj. Gen. James Birungi ku buyobozi bw’umutwe ushinzwe kurinda Perezida.

Lt Gen Muhoozi yasubijwe ku buyobozi bw'umutwe ushinzwe kurinda se Museveni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .