00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Museveni yashinje ikinyamakuru gikomeye "gukorera umwanzi"

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nzeri 2022 saa 05:14
Yasuwe :

Perezida Yowei Museveni yatunze agatoki ikinyamakuru Daily Monitor agishinja gukorera umwanzi, akiziza ko cyakuye abantu umutima ku burwayi bwa Ebola mu gihugu.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Perezida Museveni yagejeje ijambo ku baturage, agaruka ku ngamba zirimo gufatwa mu kurwanya icyorezo cya Ebola mu gihugu.

Yavuze ko ari icyorezo gikomeye, kuko iyo ucyanduye ibyago byo gupfa biba biri hejuru. Hagendewe ku mibare iheruka, nibura mu bantu 100 banduye, 53 barapfuye.

Nubwo ari indwara ikomeye ariko, ngo umubiri ushobora kuyirwanya ku buryo umuntu wanduye akwiye kwihutira kwivuza.

Museveni ati "Nyuma yo kwandura, icyica abantu ahanini ni umuriro ukabije, kuruka, ku buryo iyo utakaje amazi… nibyo byangiza ingingo z’imbere mu mubiri."

Ariko ngo umuntu uri mu bitaro bibasha kumwitaho, akagenda ahabwa ibyo akeneye, umubiri ukabasha kurwanya virusi ya Ebola.

Museveni yavuze ko nubwo iyi ari indwara ikomeye, itandura mu buryo bwihuse nka Coronavirus inyura mu mwuka abantu bahumeka, kuko Ebola yandurira mu gukoranaho, amatembabuzi n’ibindi.

Yakomeje ati "Niyo mpamvu twemeje ko tutagomba gushyiraho guma mu rugo, ntabwo ari ngombwa gushyiraho guma mu rugo, hari ibintu bicye tugomba kwitwararika."

Kugeza ku wa 27 Nzeri 2022, Uganda ivuga abantu 24 ari bo byari bimaze kwemezwa ko banduye Ebola mu buryo budashidikanywaho, mu gihe abapfuye byemejwe ko bazize iki cyorezo ari batanu.

Hari n’abandi bantu 19 ariko bapfuye bafite ibimenyetso byayo ariko batigeze bapimwa kuko baguye mu giturage.

Perezida Museveni yikomye bikomeye ikinyamakuru Daily Monitor, agishinja guhimba imibare.

Ati "Abantu batanu nibo bapfuye, twakomeje kubona mu itangazamakuru, ikinyamakuru cyiza cya Monitor, Monitor, Ikinyamakuru Monitor gikorera umwanzi, bakomeje kuvuga ngo sinzi abapfuye... abantu bapfuye hano ni batanu, hakaba ubwandu 24 bwemejwe bw’iki cyorezo, abantu 24 banduye, batanu muri bo barapfuye."

Museveni ariko yavuze ko uretse abantu batanu byemejwe ko bishwe na Ebola, hari abantu 19 baguye mu giturage kandi bagaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara.

Mu bamaze kwandura Ebola harimo abakozi batandatu bo mu nzego z’ubuzima, abaganga bane, umwe utera ikinya n’umunyeshuri umwe wiga ubuvuzi, bahuye n’umurwayi wa mbere, ubu barimo kwitabwaho n’abaganga.

Museveni yavuze ko umubare w'abishwe na Ebola muri Uganda udakanganye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .