00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Museveni yashimiye Gen Muhoozi ko atajyanywe mu gisirikare no gushaka amaramuko

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 30 April 2024 saa 12:19
Yasuwe :

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yashimiye umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba, ko yamwumviye akajya mu gisirikare agikunze nubwo yari yabanje kujya mu bucuruzi.

Museveni yabitangaje ku Cyumweru tariki 28 Mata ubwo we n’umuryango we bizihizaga isabukuru y’imyaka 50 ishize Muhoozi avutse.

Museveni aherutse kugira Gen Muhoozi Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, nyuma y’igihe ari ku gatebe akuwe ku buyobozi bw’ingabo zirwanira ku butaka.

Mu ijambo Museveni yavugiye mu birori by’isabukuru ya Muhoozi, yavuze ko icyo yishimira ari uko Muhoozi yamwumviye, akajya mu gisirikare adakurikiye amafaranga, ahubwo akabikoreshwa no gukunda igihugu.

Ati “Ndashimira Muhoozi kuko yanyumviye ubwo namugiraga inama. Yari amaze umwaka ari kumwe na nyirarume mu bucuruzi ariko ndamubwira nti ‘ni’iyo waba ushaka gukora ubucuruzi, imyitozo ya gisirikare izagufasha kugira imyitwarire myiza, wowe banza ujyemo ubundi ibindi bizaba biza.”

Mu 1999 nibwo Muhoozi yatangiye igisirikare, abihugurirwa mu ishuri rya gisirikare rya The Royal Military Academy Sandhurst mu Bwongereza, nyuma atangira imirimo itandukanye mu ngabo za Uganda.

Museveni yavuze ko umuhungu we amaze kugera mu ngabo za Uganda, byatanze umusaruro.

Ati “Ubwo yagarukaga, yagize icyo yongera ku gaciro k’igisirikare kubera ko yakigiyemo kubera urukundo rw’igihugu, ntabwo yabigiyemo ku bw’amafaranga, icyo nicyo cyica ibisirikare byinshi byo muri Afurika.”

Yakomeje agira ati “Muhoozi ntabwo yagiyemo ashaka amafaranga, byari urukundo rw’igihugu.”

Kuva mu myaka isaga 25 amaze mu gisirikare, Muhoozi afatwa nk’umwe mu bakomeye kandi bafite igikundiro mu ngabo za Uganda. Binavugwa ko Museveni yaba amutegurira kumusimbura ku butegetsi.

Museveni yashimiye Gen Muhoozi ko atajyanywe mu gisirikare n'amaramuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .