Ni impanuro Perezida Museveni yageneye abasirikare b’Abarundi bari kugirira uruzinduko muri Uganda.
Iri tsinda ry’abasirikare bakuru b’Abarundi 26 riyobowe na Col. Jonas Sabushimike. Riri muri Uganda mu rugendo rugamije kwigira ku mateka n’iterambere Uganda yagezeho ku buyobozi bw’ishyaka NRM.
Museveni yabwiye aba basirikare ko iyo witegereje usanga idindira rya Afurika riterwa n’amakosa ya politike ishingiye ku moko, idini n’ibindi.
Ati “Politike ni nk’umuti. Igihe usuzumye nabi, uzatanga umuti utariwo, bitume umurwayi adakira. Abayobozi Afurika benshi nyuma y’ubwigenge, basuzumye nabi ibibazo bya Afurika, bashyira imbere amoko. Ugasanga barabaza ngo uri uwo mu buhe bwoko?, uri uwo mu rihe dini?, aho kubaza ngo kubera iki ukennye, kuki tudateye imbere?”
Perezida Museveni yabwiye aba basirikare ko iyo umuntu ashyize imbere amoko, adashobora gutera imbere.
Yabasabye gushyira mu bikorwa impanuro yabahaye mu gihe bazaba basubiye mu gihugu cyabo, hagamijwe guteza imbere Igisirikare cy’u Burundi n’igihugu muri rusange.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!