00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Museveni yagarutse ku ntambara yo muri Congo avuga ko ADF igiye kurandurwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 January 2022 saa 12:58
Yasuwe :

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko ikibazo cy’inyeshyamba za ADF zirwanya ubutegetsi bwe kuri ubu zikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyoroshye kandi ko azazitsinda nk’uko yatsinze iza LRA (Lord’s Resistance Army).

Yabivuze mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 36 afashe ubutegetsi, ku wa 26 Mutarama 2022.

Ahagana mu mpera z’umwaka ushize ni bwo Ingabo za Uganda zemerewe kwinjira ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa byo kurwanya inyeshyamba za ADF.

Ni nyuma y’aho izi nyeshyamba zigabye ibitero muri Uganda birimo n’ibyaguyemo abantu benshi mu Ugushyingo 2021 i Kmapala.

Perezida Museveni yashimiye mugenzi we Félix Tshisekedi wahaye rugari Ingabo za Uganda zikinjira ku butaka bw’igihugu ayoboye no gufatanya na FARDC kurwanya ADF.

Yagize ati “Ndashaka gushimira mugenzi wanjye Perezida Tshisekedi watwemereye gufatanya n’abavandimwe mu kurangiza kiriya kibazo gito. Muri Congo abantu barakora cyane bahinga Cocoa n’ibindi. ADF iragenda ikirukana abaturage igasarura Cocoa, igacukura amabuye y’agaciro ikagurisha ikabona amafaranga bakabaho neza bakoherereza n’imiryango yabo ubundi bakagura intwaro.”

Nubwo bimeze bityo ariko ikibazo cyabo kiroroshye nk’uko Museveni yakomeje abivuga.

Ati “Turi gukorana na Guverinoma ya Congo, biroroshye gutsinda aba barwanyi. Ntabwo ari ikibazo gikomeye, dufite inararibonye muri ibi bikorwa, tuzabatsinda. ADF ni ubusa, tuzabatsinda, twabatsindiye hano aho bakomoka [Uganda] na LRA ya Joseph Kony yari hano, twarayitsinze.”

Hagati aho ariko Akanama k’umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko kanze kwemeza ingengo y’imari ya Minisiteri y’Ingabo isaba gushora muri icyo gikorwa.

Abadepite banenze Leta ya Uganda kujyana ingabo z’igihugu hanze y’umupaka itabamenyesheje ibyo bavuze ko binyuranyije n’amategeko icyakora Minisitiri w’Ingabo yavuze ko nta tegeko ryishwe kuko hakurikijwe ingingo yo mu Itegeko Nshinga ivuga ko umukuru w’igihugu ashobora gukora igikorwa nk’icyo akamenyesha Inteko nyuma.

Museveni yanavuze ko ikibazo cy’umutekano muke n’ihirikwa ry’ubutegetsi muri Afurika by’umwihariko mu Burengerazuba bwayo biterwa no kudashyira hamwe kw’abayobozi mu by’umutekano.

Ati “Ikibazo muri Afurika y’Iburengerazuba byahereye muri Libya ubwo yaterwaga. Narabivuze ko hari abantu badashaka kumva Afurika, bateye Libya, imitwe y’iterabwoba yari ihari yose ikwira hirya no hino mu Karere ka Sahel."

"Ndahamagarira abayobozi ba Afurika kuza tukicara hamwe hamwe tukungurana ibitekerezo ku buryo twahuza imbaraga zo kurinda Afurika yacu, bitabaye ibyo ibi kubaho ubu ngubu bigiye kudusubiza inyuma cyane kuko abaperezida b’abasivile bananirwa kubaka igisirikare gikomeye cy’ibihugu nyuma intagondwa zikaza zikabyigabiza maze cya gisirikare kigahirika ubutegetsi nk’uko byabaye muri Mali, Guinea n’iyi ya vuba muri Burkina Faso."

Perezida Museveni yashimiye mugenzi we Félix Tshisekedi wahaye rugari ingabo za Uganda zikinjira ku butaka bw’igihugu ayoboye no gufatanya na FARDC kurwanya ADF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .