00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musenyeri wa Diyosezi ya Goma yasabye abaturage kutishora mu ntambara y’amoko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 June 2022 saa 08:44
Yasuwe :

Musenyeri wa Diyosezi ya Goma, Willy Ngumbi Ngengele, yasabye abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kutivanga mu ntambara iri hagati ya FARDC na M23 ngo bisange bari mu bikorwa by’urugomo no guhohotera bagenzi babo.

Ibi yabitangaje mu mpera z’iki cyumweru mu butumwa yageneye abaturage bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko Abakirisitu Gatolika.

Musenyeri Willy Ngumbi, yavuze ko intambara iri hagati ya FARDC na M23 ishobora guhembera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu baturage.

Yakomeje asaba abaturage kutagwa muri uwo mutego ngo bumvire abashaka kugusha igihugu mu bihe by’imvururu n’intambara.

Ati “Imana yacu n’Umucunguzi wacu Yezu Kirisitu batwigisha ubutumwa bwiza bw’amahoro no kutagira nabi.”

Musenyeri Ngumbi yavuze ko igikwiriye muri iki gihe mu burasirazuba bwa Congo hongeye kwaduka imirwano ariko uko abaturage bashyira hamwe bakirinda ivangura n’urwango bishingiye ku moko.

Musenyeri Willy Ngumbi Ngengele atanze ubu butumwa mu gihe muri RDC hatangiye kwaduka ibikorwa byo guhohotera Abanyarwanda n’abaturage b’iki gihugu bavuga Ikinyarwanda babashinja kuba bashyigikiye umutwe wa M23.

Musenyeri wa Diyosezi ya Goma, Willy Ngumbi Ngengele yasabye abaturage kutishora mu ntambara y’amoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .