Muri Sudani y’Epfo hagaragaye umurwayi wa mbere wa COVID-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Mata 2020 saa 03:09
Yasuwe :
0 0

Umuntu wa mbere wanduye Coronavirus, yagaragaye muri Sudani y’Epfo bituma ibihugu bitatu byonyine aribyo bisigara muri Afurika bitaremeza umurwayi wayo.

Ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus rikomeje kugendera ku muvuduko ukomeye hirya no hino ku Isi. Ku mugabane wa Afurika ni ho hakiri umubare muto ugereranyije n’indi migabane cyane ko iki cyorezo cyatinze kuhagera.

Kugera kuri uyu wa Gatandatu, Sudani y’Epfo yari mu bihugu bine byo kuri uyu mugabanye byari bitaravugwamo Coronavirus.

Visi-Perezida wa Sudani y’Epfo, Riek Machar, yavuze ko uwagaragaweho iki cyorezo afite imyaka 29, akaba yarageze muri icyo gihugu avuye muri Ethiopie ku wa 28 Gashyantare 2020.

Ibihugu bya Lesotho, Comores na Sao Tomé-et-Principe ni byo bitari byavugwamo umuntu wanduye Coronavirus kugeza ubu.

Afurika yose imaze kubarurwamo abanduye iki cyorezo basaga 8 000, abamaze gupfa bo bararenga 330, mu gihe abakize barenga 700.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .