00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri Nigeria abaturage bagiye guhabwa imbunda zo kwirwanaho; barindwi bakekwaho ubujura bahambwe ari bazima: Avugwa muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 June 2022 saa 01:10
Yasuwe :

Inzego z’ubutegetsi mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa leta ya Zamfara, imwe mu zigize Nigeria, zasabye abaturage gufata intwaro bakarwanya udutsiko tw’abagizi ba nabi mu rwego rwo gushakira igisubizo ikibazo cy’ishimuta rya hato na hato n’ibitero bihitana abatari bake.

Guverineri wa Zamfara yatangaje ko agiye gutanga imbunda zibarirwa mu magana ndetse asaba polisi gutanga uburenganzira.

Abaturage bakeneye intwaro bazabanza kwiyandikisha nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.

Gusaba abaturage gufata intwaro ubwabo ngo barwanye abagizi ba nabi bishobora guteza ibibazo bikomeye ariko ubuyobozi buvuga ko bizafasha mu gukemura ibibazo by’umutekano muke mu gace ka Zamfara.

Mu zindi ngamba zafashwe harimo gufunga amasoko mu turere dutatu, guhagarika ikoreshwa rya moto mu gutwara abantu no gufunga icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli.

Hasabwe ko umuntu wese uzagaragara agenda kuri moto muri aka karere azajya ahita araswa.

Nigeria yibasiwe n’udutsiko tw’abagizi ba nabi bashimuta abantu barangiza bagasaba guhabwa amafaranga kugira ngo babarekure.

Ahanini utu dutsiko twibasira abaturage badafite uburinzi, amashuri n’abatwara moto mu mihanda minini.

Burundi: Perezida yirukanye umuyobozi ku rwego rw’Intara ushinjwa ubujura bwa lisansi

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yirukaniye mu ruhame umujyanama ushinzwe ubukungu mu Ntara ya Rumonge, nyuma y’aho iwe hafatiwe ibikomoka kuri peteroli ubwo byari byarabaye iyanga mu gihugu mu bihe bishize.

Gilbert Horugabye yirukanywe mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Perezida Ndayishimiye yagiriraga uruzinduko mu Ntara ya Rumonge, aho yatangiye inyigisho zo gukunda igihugu. Perezida Ndayishimiye yasabye abaturage kuvuga ibigenda neza ariko anabakangurira kudatinya kugaragaza ibibi bibakorerwa.

Horugabye yemeye ko iwe hafatiwe ibikomoka kuri peteroli ariko avuga ko ingano yabyo inyuranye n’iyavugwaga maze Perezida atangaza mu maso ya rubanda ko yirukanwe ndetse akamburwa uburenganzira bwo guhabwa akazi mu nzego za leta.

Perezida Ndayishimiye yagize ati “Naho yaba litiro imwe wari ukwiye kuba wareguye iyo uza kuba ufite umutima. Wowe birarangiye.”

Umuyobozi wa Komine Rumonge n’Umuyobozi w’Intara bavugwaho kuba bakorana na bamwe mu bacuruza isima n’isukari mu buryo bwa magendu.

Perezida Ndayishimiye yasabye Komiseri w’intara muri polisi n’ushinzwe iperereza kumugezaho raporo bidatinze hagira abayobozi babifatirwamo na bo bakirukanwa.

Yakomeje agira ati “Hano mu Rumonge hari abantu bigize ibihangange. Ako gatsiko kari hano nzagasenya. Hari abantu bigira ibihangange kubera ko bavugana na Buramatari (Umuyobozi w’Intara) cyangwa Musitanteri (Umuyobozi wa Komini). Ako gatsiko nigasenyuke aka kanya. Hari n’abacuruzi bigira ibihangange kubera ko bafite amafaranga menshi. Igihugu kidahana kibamo akajagari.”

Yanavuze ko n’abadepite bakora amakosa azasaba abaturage babatoye bakabakuraho icyizere. Ati “Nimuba muri abashumba babi nzabirukana nzane abeza baragira intama zanjye. Ndaje mbahagurukire. Ibibera hano byose ndabizi.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko yiyemeje guca umuco wo kudahana; abayobozi bacunga nabi ibya rubanda ngo bazajya birukanwa

Abantu barindwi bahambwe ari bazima bakekwaho ubujura bw’inka

Polisi yo muri Mozambique yataye muri yombi abantu icyenda bakurikiranweho gukorera iyicarubozo abantu barindwi bakekwaho ubujura bw’inka no kubahamba ari bazima.

Ibi bikorwa byabereye mu Karere ka Manhiça hafi y’Umurwa Mukuru, Maputo.

Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’Intara, Juarce Martins, yemeje iby’urupfu rw’abo bantu n’ifatwa ry’ababigizemo uruhare ariko agaragaza ko imyirondoro y’abapfuye yari itaramenyekana.

Yatangaje ko inzego z’ubuyobozi zageze muri ako gace zigategeka ko imirambo y’abo bantu itabururwa.

Mu mpera z’icyumweru bamwe mu bagize imiryango y’abishwe bagiye ahabereye ubu bwicanyi gusaba ko bahabwa imirambo y’ababo bakajya kubashyingura.

AU yasabye iperereza ku rupfu rw’abimukira 23 baguye muri Espagne

Afurika Yunze Ubumwe yasabye ko hakorwa iperereza ryihuse ku rupfu rw’abimukira bagera kuri 23 bapfuye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo ikivunge cy’abantu cyageragezaga kwambuka kigana muri Melilla, Umujyi wo muri Espagne.

Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yatangaje ko yababajwe n’uburyo abimukira b’Abanyafurika bafatwa iyo bagerageje kwambuka imipaka mpuzamahanga.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Ndibutsa ibihugu byose ko bifite inshingano bihabwa n’amategeko mpuzamahanga zo guha agaciro abimukira bose kandi bikita ku mutekano wabo n’uburenganzira bwa muntu bigahagarika gukoresha ingufu z’umurengera.”

Ubutegetsi bwo muri Maroc bwatangaje ko bamwe mu bapfuye bahanutse nyuma yo kurira uruzitiro rutandukanye umupaka wa Maroc na Melilla muri Espagne.

Abantu 130 ngo bashoboye gusimbuka urwo ruzitiro.

Abimukira b'Abanyafurika bapfiriye muri Espagne nyuma yo kurira uruzitiro rutandukanya iki gihugu na Maroc

RDC: Imihango yo kunamira Lumumba yakomereje mu gace yiciwemo

Abantu benshi bahuriye ahitwa Shilatembo kuri iki Cyumweru mu muhango wo kunamira Patrice Emery Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko akaza kwicwa mu myaka 61 ishize.

Iryinyo ni cyo gisigazwa cy’umubiri we cyabonetse, rikaba rimaze igihe gito rishyikirijwe iki gihugu rivuye mu Bubiligi ari na cyo gihugu cyari cyarakolonije RDC, ubwo Lumumba yicwaga.

Iryo ryinyo rihagarariye umubiri we ryashyizwe mu mva iherereye mu gace ka Shilatembo aho yiciwe hamwe na bagenzi be Maurice Mpolo na Joseph Okito.

Minisitiri w’Intebe, Sama Lukonde yavuze ko yishimiye ko umubiri w’uwamubanjirije wagarutse ku butaka bwa Katanga, bikaba byatanze uburyo bwo kumwibuka.

Yagarutse ku mateka n’ibihe Lumumba yabayemo hamwe na bagenzi be biciwe rimwe avuga ko Shilatembo ari agace kabibutsa igikorwa cy’ibanze cyo kurwanira ubusugire bw’igihugu n’ubumwe bw’abagituye.

Guverineri wa Haut-Katanga, Jacques Kyabula Katwe, yavuze ko kuba Lumumba asubijwe mu gihugu cye cy’amavuko ari amateka mashya yiyanditse.

Ati “Amateka yacu azandikwa n’Abanye-Congo n’Abanyafurika ubwabo. Twaje muri iki gikorwa cyo kwibuka tutazanywe no kurira ahubwo tuzanywe no kwishimira intwari yacu itwibutsa gukomereza aho yari agereje.”

Imihango yo kunamira Patrice Lumumba yakomereje aho yiciwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .