00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri Amerika, Perezida Suluhu yakirijwe ibibazo birimo guhindura Itegeko Nshinga

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 26 April 2022 saa 09:29
Yasuwe :

Mu ruzinduko Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu aherutse kugirira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakirijwe n’abanya-Tanzania, uruhuri rw’ibibazo byiganjemo ibisaba ko habaho amavugurura Itegeko Nshinga rigahinduka.

Suluhu yahuye n’abanya-Tanzania batuye muri Amerika ku cyumweru gishize tariki 24 Mata 2022.

Mu nzira igana aho ibiganiro byabereye, abaturage bamwe ba Tanzania bari baje kwigaragambya n’ibyapa byanditseho ubutumwa butandukanye bashaka ko Perezida Suluhu abibona akagira icyo abikoraho.

The Citizen yatangaje ko mubyo bagaragaje harimo gusaba kwemererwa kugira ubwenegihugu burenze bumwe, kwirukana bamwe mu badepite bitwara nabi n’ibindi.

Ikindi batsimbarayeho ni ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rimaze igihe risabwa n’abatavuga rumwe na Leta, kuko iryo mu 1977 bagenderaho bavuga ko ritakijyanye n’igihe ukurikije ibibazo igihugu gifite.

Iryo tegeko Nshinga ryashyizweho ubwo ishyaka rimwe ariryo ryari ryemewe muri Tanzania.

Abatavuga rumwe na Leta bavuga ko riha ububasha bwinshi Perezida, Visi Perezida, Minisitiri w’Intebe n’abandi bagize Guverinoma ku buryo bigoye kubagenzura no kubahana mu gihe bakoze amakosa kuko ribaha ubudahangarwa bwinshi.

Perezida Suluhu yavuze ko ubusabe bw’abigaragambyaga yabubonye kandi ari uburenganzira bwabo.

Yavuze ko ibibazo byose bamugejejeho yabyumvise kandi hari itsinda yashyizeho riri kubishakira umuti.

Perezida Suluhu amaze umwaka ayoboye Tanzania nyuma y’urupfu rutunguranye rwa John Pombe Magufuli yari abereye Visi Perezida.

Perezida Suluhu yatangaje ko ibibazo yagejejweho n'abaturage be batuye muri Amerika bizigwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .