Ni mu gihe ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeza gufata indi ntera.
Mukwege yavuze ko “dipolomasi ya Tshidekedi muri aka Karere iratwerekeza mu makimbirane akomeye kandi y’igihe kirekire mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru no muri Ituri.”
Nk’uko inkuru ya Le Monde ibivuga, Mukwege yavuze aya magambo nyuma y’aho bitangajwe ko ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zigiye koherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwanya imitwe yitwaje intwaro.
Mukwege yanenze uburyo Perezida Tshisekedi yemeye ko igihugu cyinjira mu mikoranire n’ingabo za Uganda mu mezi atandatu ashize none akaba aherutse kwinjira mu wundi mushinga w’ubufatanye mu bya gisirikare ku rwego rw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Mukwege avuga ko nta musaruro abona mu ngabo zivuye mu bihugu bitandukanye ahubwo ari intangiriro y’akajagari muri iki gihugu.
Muri Kamena, Mukwege yari yatangaje ko atemeranya n’uyu mugambi wo kohereza ingabo mu gihugu cye, ibi akaba yari abihuriyeho n’abandi baturage benshi.
Muri Mata, RDC yinjiye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba uhuriwemo n’ibihugu by’u Burundi, Uganda, Kenya, Tanzanie, Sudani y’Epfo n’u Rwanda.
Mukwege avuga ko hakiri ibibazo bitarasobanuka birimo iby’amategeko azaba agenga izo ngabo z’Akarere, inshingano, intego, igihe zizamara mu gihugu aho afite n’impungenge ku musaruro.
Kuri we igikwiye ni ugukora amavugurura y’igisirikare cy’igihugu n’inzego z’iperereza hamwe no kurwanya umuco wo kudahana.
Mukwege yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018 ku bw’uruhare rwe mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bihe by’intambara mu Burasirazuba bwa Congo mu myaka irenga 30.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!