Ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rw’Abakirisitu i Bukavu, Dr Mukwege yabwiye itangazamakuru ko nta gihugu gishobora kurinda ikindi.
Ati “Nta gihugu na kimwe gishobora kurinda ikindi. Igisubizo cyoroshye ni uko tugomba gushyira imbaraga mu kubaka umutekano wacu, ni ukuvuga ingabo, polisi n’inzego z’ubutasi.”
Mukwege yakomeje avuga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite ubushobozi bwo kwirinda umutekano, aho gutega amaso ingabo z’akarere.
Ati “RDC ifite urubyiruko rufite ubushobozi bwo kurinda imipaka yayo, rufite kandi ubushobozi bwo kurinda ibintu n’abaturage b’iki gihugu. Tugomba gushyira imbaraga mu byo navuze kugira ngo Abanye-Congo babashe kurindwa n’Abanye-Congo. Kurindwa n’abantu badukikije ntibikwiriye kuba ishema kuri twe, byari kuba byiza iyaba ari urubyiruko rw’Abanye-Congo rundinze.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko nta gisubizo yiteze muri izi ngabo z’akarere zihuriweho, kuko arizo soko y’ibikorwa by’umutekano muke, ubwicanyi no gusahura umutungo w’iki gihugu.
Ku wa 15 Kamena 2022 ni bwo Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yasabye ko gushyiraho Umutwe w’Ingabo z’Akarere byashyirwamo imbaraga maze zikoherezwa kugarura amahoro muri RDC nk’uko byemejwe mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu yabereye muri Kenya muri Mata uyu mwaka.
Mu Ugushyingo mu 2022 nibwo Ingabo za Kenya zabimburiye iz’ibindi bihugu byo mu Karere kugera muri RDC. Izindi zagezeyo ni iz’u Burundi na Sudani y’Epfo.
Mu gihe nta mezi arashira izi ngabo zigeze muri RDC, abaturage b’iki gihugu batangiye gukora imyigaragambyo yo kuzamagana kuko bazishinja kudashoza intambara kuri M23.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!