Iri sezerano yaritanze kuri uyu wa 5 Nzeri 2024, ubwo yaganiraga n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zo muri Afurika bitabiriye inama y’ubufatanye ku mpande zombi, FOCAC.
Mu nzego zizibandwaho muri iri shoramari, nk’uko Perezida Xi yabisobanuye, harimo urw’inganda, ubuhinzi, ibikorwaremezo n’ubucuruzi.
Yagize ati “U Bushinwa bwiteguye gushimangira ubufatanye n’ibihugu bya Afurika mu by’inganda, ubuhinzi, ibikorwaremezo, ubucuruzi n’ishoramari. Mu myaka itatu iri imbere, iteganya gutanga ubufasha bw’Ama-Yuan miliyari 360.”
Muri aya mafaranga, harimo miliyari 29 z’amadolari azaba ari inguzanyo, miliyari 11 zizaba ari inkunga n’izindi miliyari 10 zizifashishwa mu gushyigikira sosiyete z’Abashinwa zikorera muri Afurika.
Perezida Xi yasobanuye ko igihugu cye cyiteguye gufasha Afurika guteza imbere imiyoborere myiza, binyuze mu kubaka ibigo 25 by’ubushakashatsi ku miyoborere kuri uyu mugabane, gihugure i Beijing Abanyapolitiki 1000 b’aho ku miyoborere ijyanye n’igihe.
Giteganya kandi guha ibihugu bya Afurika inkunga ya miliyoni 140,5 z’amadolari yo kubifasha guteza imbere igisirikare, kikazahugura abasirikare 6000 bo kuri uyu mugabane n’abandi 1000 bo mu nzego z’umutekano.
U Bushinwa ni umwe mu bafatanyabikorwa mpuzamahanga b’imena ba Afurika, bitewe ahanini n’ishoramari rinini bwagize kuri uyu mugabane n’inguzanyo bwawuhaye mu myaka myinshi ishize.
Raporo ya Kaminuza ya Boston y’Abanyamerika igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2000 kugeza mu 2023, u Bushinwa bwagurije ibihugu byo kuri uyu mugabane miliyari 182,28 z’amadolari, yifashishijwe mu guteza imbere ubwikorezi, ingufu n’ikoranabuhanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!