00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 20 irashize abasirikare bagerageje gukura Joseph Kabila ku butegetsi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 June 2024 saa 12:36
Yasuwe :

Mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki ya 11 Kamena 2004, bamwe mu basirikare barinda Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bagerageje gukura Joseph Kabila ku butegetsi yari amazeho imyaka itatu ariko umugambi wabo wapfubye nyuma y’amasaha make.

Aba basirikare bari bayobowe na Major Eric Lenge wari umwe mu bizerwa ba Kabila, bahanganye bikomeye n’abari bashyigikiye Kabila nyuma yo gufata radiyo y’igihugu n’ikigo gitanga ingufu z’umuriro w’amashanyarazi (SNEL), aho bashyize umujyi wa Kinshasa wose mu kizima mu masaha agera kuri atatu.

Maj Lenge yatangarije kuri iki gitangazamakuru ko yamaze gufata ubutegetsi, ashinja Leta ya Kabila kudakora inshingano yari yitezweho. Yasabye ingabo z’igihugu kuguma mu birindiro, zigashyigikira izi mpinduka.

Nk’uko ikinyamakuru Washington Post cyabitangaje uwo munsi, hafi y’urugo rw’Umukuru w’Igihugu i Kinshasa na ho habereye imirwano ikomeye, ariko Maj Lenge n’abo yari ayoboye baza kurushwa imbaraga n’aba Kabila, barahunga. Bamwe muri bagenzi babo barafashwe.

Mu masaha y’ikigoroba, Kadura Kasonga wari Umuvugizi z’ibiro by’Umukuru w’Igihugu yatangaje ko Maj Lenge n’abandi basirikare bagera kuri 21 bari guhigwa n’ingabo zari zishyigikiye Kabila, zifashishaga ibikoresho birimo kajugujugu.

Vital Kamerhe wari Umuvugizi wa guverinoma yatangaje ko Maj Lenge n’abasirikare be bafashe igitangazamakuru cya Leta mu masaha abiri n’igice gusa.

Ati “Bamwe mu bofisiye bo mu mutwe urinda Perezida bafashe radiyo y’igihugu saa 2h30 muri iki gitondo ariko ingabo za Leta zayisubije nyuma y’amasaha abiri n’igice.”

Kabila wari ufite imyaka 32 y’amavuko yaje kugaragara kuri televiziyo y’igihugu yambaye impuzankano y’igisirikare nyuma y’amasaha make iri gerageza ryo kumukura ku butegetsi rihagaritswe, asaba abaturage gutuza, bakitegura kwirwanaho.

Yagize ati "Abaturage bagomba gutuza, bakaba maso kandi bakitegura kwirwanaho kuko ntabwo nzemera ko hari uwagerageza gukuraho ubutegetsi cyangwa kuburizamo imyanzuro y’amahoro."

Joseph Kabila yagiye ku butegetsi ubwo se, Laurent Désiré Kabila, yari amaze kwicwa n’umwe mu barinzi be. Hashingiwe ku myanzuro y’ibiganiro by’Abanye-Congo byabereye i Pretoria muri Afurika y’Epfo mu 2003, yemerewe kuguma ku butegetsi bw’inzibacyuho kugeza habaye amatora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .