00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Misiri herekanywe amasanduku amaze imyaka isaga 2500

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 Ugushyingo 2020 saa 10:28
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatandatu igihugu cya Misiri cyerekanye amasanduku asaga ijana yavumbuwe amaze imyaka isaga 2500, akaba ari imwe mu masanduku amaze kuvumburwa mu gace kahoze gashyingurwamo ka Saqqara Necropolis.

Umuyobozi w’inama y’ikirenga y’ibyataburuwe mu matongo, Mostafa Waziri yavuze ko ayo masanduku bayasanze afunze, atatse kandi bigaragra ko yashyizweho ibintu bituma adasaza, ku buryo yari ameze neza kurusha aherutse kuhaboneka.

Mostafa yatangaje ko bakurikije uko ayo masanduku ameze, yashyinguwemo abantu bari bishoboye.

Muri Kanama uyu mwaka hari andi masanduku 59 yataburuwe muri ako gace kashyizwe mu murange w’Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku bumenyi n’umuco (UNESCO).

Ayo masanduku yabonetse hamwe n’imibiri yatewe imiti ituma itangirika bizajyanwa mu nzu ndangamurage nkuru ya Misiri izafungura imiryango umwaka utaha.

Ubuyobozi bwa Misiri bwatangaje ko ayo masanduku yabonetse ashyinguyemo abantu bahoze bakomeye
Amasanduku yavumbuwe atatse mu buryo bwa gihanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .